skol
fortebet

Uganda yikomye u Rwanda kubera wa musirikare wafatiwe ku butaka bwarwo

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Nyuma yuko u Rwanda rushubije Uganda umusirikare w’icyo gihugu rwemeza ko yafatiwe ku butaka bwarwo, ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda iravuga ko ifite ibimenyetso ko uwo musilikaRi yashimutiwe ku butaka bwayo.

Sponsored Ad

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko boherereje u Rwanda urwandiko rugaya icyo gikorwa yise "ubushotoranyi bw’icyo gihugu cy’igituranyi".

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda mbere yuko basubiza uwo musirikare muri Uganda, ryavuze ko yafatiwe kU butaka bw’u Rwanda. Igisirikare cy’u Rwanda cyashyikirije uwo musirikare inzego za Uganda ku mugoroba wo ku Cyumweru hashize hafi amasaha 28 Uganda idafite amakuru y’aho aherereye.

Mbere yuko agarurwa, ingabo z’u Rwanda zari zavuze ko uyu Bukuru Muhuba yafashwe n’ingabo zagenzuraga umupaka zimufatiye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Burera mu majyaruguru y’icyo gihugu hafi n’umupaka wa Uganda.

Ariko Uganda ivuga ko ifite ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga byerekana ko uwo musirikare atari yakambutse mu Rwanda, ahubwo ko yaguye mu mutego w’abasirikare b’u Rwanda bari bateze ku butaka bwa Uganda.

Ifatwa ry’uwo musirikare risa nkaho ryari rigiye kubyutsa ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

umubano hagati y’ibi bihugu byombi ntabwo ari mwiza kuva aho u Rwanda rufatiye umwanzuro wo gufunga imipaka rusangiye na Uganda; ubutegetsi bukanatangaza icyo bwise "kugira inama" Abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abanzi barwo, Uganda na yo igashinja u Rwanda kohereza intasi zigamije guhungabanya umutekano muri Uganda.

Buri kimwe muri ibi bihugu cyakomeje guhakana ibirego bya kigenzi cyacyo.

Ntabwo ari ubwa mbere Uganda yandikira u Rwanda yinubira ibindi bikorwa bifitanye isano n’ishimutwa ry’abaturage bayo.

Iheruka na none kubikora ubwo hari abaturage ba Uganda barashwe bazizwa kwambutsa ibicuruzwa ku buryo bwa magendo no gushaka kurwanya inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Ibiganiro byo gukemura amatati hagati y’ibihugu byombi byari biyobowe na perezida wa Angola n’uwa Republika ya Demokarasi ya Kongo ntacyo byagezeho.

Amakuru avuga ko uyu musirikare yafashwe yarenze imbibi z’igihugu cye kuko yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera.

Yafashwe yambaye imyenda y’Igisirikare cya Uganda, afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefoni imwe n’ibyangombwa bya gisirikare.

Nyuma yo gusubizwa igisirikare cya Uganda, Private Bakuru Muhuba yavuze ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe neza mu Rwanda kugeza ubwo asubijwe iwabo.

Yagize ati “Nari mu kazi kacu ka gisirikare ni bwo narenze iwacu nisanga ku butaka bw’u Rwanda, umusirikare waho arampamagara anyereka ko narenze iwacu, baramfashe banyakiye neza ubu nta kibazo na kimwe mfite. Baranganirije, nishimiye uburyo mu Rwanda nakiriwe ku buryo ntabitekereza, mbese nta kibazo navuga ubu mfite kandi nishimiye kongera gusubira mu gihugu cyanjye.’’

Uyu musirikare wa Uganda yatanzwe n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF binyujijwe mu Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ku Mupaka wa Cyanika. Impande zombi zashyize umukono ku nyandiko yerekana ko iryo hererekanya ryabayeho.

Igitangaje nuko n’intumwa ya Perezida wa Uganda mu Karere ka Kisoro wari ukuriye itsinda rya Uganda ryakiriye uwo musirikare, Captain Mugisha Peter, yashimye u Rwanda uko rwitwaye muri iki kibazo no kuba uwafashwe ubwe yivugira ko yakiriwe neza hanyuma bakaba bageze ubwo bashinja u Rwanda kumushimuta.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa