skol
fortebet

Uganda yohereje ingabo zidasanzwe muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yavuze kuri uyu wa Kabiri ko igihugu cye cyohereje ingabo zidasanzwe mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, kugira ngo “zibungabunge umutekano” mu gihe umwuka mubi wongeye kuzamuka hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida we wa mbere Riek Machar, wateye impungenge z’uko intambara y’abenegihugu ishobora kubura muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize amakimbirane yariyongereye muri Sudani y’Epfo, igihugu gicukurwamo peteroli, nyuma y’uko guverinoma ya Kiir ifunze abaminisitiri babiri ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo benshi bakomoka mu ruhande rwa Machar. Kuva icyo gihe minisitiri umwe yararekuwe.

Ifatwa ryabereye i Juba n’imirwano ikaze mu nkengero z’Umujyi wa Nasir uherereye mu majyaruguru bigaragara ko bibangamiye amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yarangije intambara y’imyaka itanu hagati y’ingabo za Kiir n’ingabo za Machar yahitanye abantu bagera ku 400.000.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yagize ati: “Kuva mu minsi 2 ishize, ingabo zacu zidasanzwe zinjiye i Juba kugira ngo zirinde umutekano.”

Ati: “Twebwe UPDF (Igisirikare cya Uganda), tuzi gusa Perezida umwe wa Sudani y’Epfo, H.E. Salva Kiir … intambwe iyo ari yo yose yo kumurwanya ni ugutangiza intambara yo kurwanya Uganda ”.

Minisitiri w’itangazamakuru muri leta ya Sudani y’Epfo n’umuvugizi w’ingabo ntibatabye telephone ubwo Reuters yagerageza gusaba ibisobanuro birambuye.

Nyuma y’intambara y’abenegihugu muri Sudani y’Epfo mu 2013, Uganda yohereje ingabo zayo i Juba kugira ngo zifashe ingabo za Kiir kurwanya Machar. Amaherezo zakuweyo muri 2015.

Ingabo za Uganda zongeye koherezwa i Juba mu 2016 nyuma y’imirwano yari yongeye kubura hagati y’impande zombi ariko nazo zaje kuvayo.

Uganda ifite ubwoba ko inkongi y’umuriro yibasiye umuturanyi w’amajyaruguru ishobora kohereza impunzi nyinshi ku mupaka kandi bikaba bishobora guteza umutekano muke.

Kainerugaba ntiyavuze niba kohereza ingabo vuba kwari ugusubiza icyifuzo cya Guverinoma ya Kiir cyangwa igihe ingabo zizamara muri Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa