Ukodesha amazu yateye icyuma abapangayi be abaziza ko ari abayisilamu
Yanditswe: Monday 16, Oct 2023
Ukodesha amazu mu gace ka Chicago muri Amerika yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi n’ibyaha bishingiye ku nzangano nyuma y’uko abayobozi bavuze ko yateye icyuma umwana w’umuhungu w’imyaka 6 anakomeretsa bikabije nyina,abahora ko ari Abayisilamu.
Ibiro bya polisi byatangaje ko Joseph M. Czuba w’imyaka 71 ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere, gushaka kwica umuntu, ibyaha bibiri bishingiye ku nzangano n’ibindi.
Ibiro bya Polisi byavuze ko Czuba ntacyo yigeze atangariza abapolisi ariko abashinzwe iperereza bemeje ko abahohotewe “bikekwa ko bazize kuba ari abayisilamu ndetse n’amakimbirane akomeje kuba mu burasirazuba bwo hagati ya Hamas na Isiraheli.”
White House yavuze ko uyu muryango ari uwa banyapalestine kandi “waje muri Amerika gushaka icyo twese dushaka - ubuhungiro bwo kubaho, kwiga, no gusenga mu mahoro.”
Perezida Joe Biden na Madamu we Jill Biden bavuze ko “bababajwe kandi bahungabanyijwe”n’icyo gitero maze bahumuriza uyu muryango mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na White House ku cyumweru.
Abayobozi bagiye mu Mujyi wa Plainfield, nko mu bilometero birenga 40 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Chicago, mbere gato ya saa sita bitewe n’umugore wahamagaye 911 avuga ko nyir’inzu yamuteye nk’uko ibiro bya sheriff bibitangaza.
Ubwo bari bahageze, basanze Czuba yicaye hasi. Nk’uko byatangajwe, aba bantu bombi basanzwe mu cyumba, buri wese afite “ibikomere byinshi,” bajyanwa mu bitaro.
Ibiro bya Sheriff byavuze ko uyu mwana yatewe icyuma inshuro 26 ahita apfa.
Umugore w’imyaka 32, wari ufite ibikomere birenga icumi yatewe n’icyuma, arimo gukira mu bitaro kandi biteganijwe ko azabaho.
Ubuyobozi bwagaragaje ko aabatewe icyuma ari Hanaan Shahin, n’umuhungu we, Wadea Al-Fayoume.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *