skol

Ukraine: Ibice bya Odesa na Melitopol bimerewe nabi n’ibitero by’Uburusiya

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2022

featured-image

Amajyepfo ya Ukraine ari mu bitero biva ku mpande zombi zihanganye muri iyi ntambara, aho Uburusiya bwaraye buteye ibibombe bukoresheje za ndege zitagira abapilote (drones) i Odesa, Kyiv nayo ihita yihorera mu ibitera Melitopol.
Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyahanuye drones icumi ejo ku wa gatandatu, ariko ko izindi eshanu zikaba zarashoboye gutera ibirindiro by’amasoko atanga ingufu, ibyatumye abantu bagera kuri miliyoni 1.5 babura umuriro.
Nyuma y’aho, umukuru w’Umujyi wa (…)

Nyuma y’aho, umukuru w’Umujyi wa Melitopol wo ku ruhande rwa Ukraine akaba yarahunze avuga ko hari igitero cyakozwe kuri mujyi kiri mu maboko y’Uburusiya.

Igitero cy’Uburusiya kuri uyu mujyi wa Odesa uri ku nyanja cyakozwe na drones za Irani ku nyubako ikomeye, nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga.

Mu ijambo rye rya buri mugoroba anyuza kuri videwo, Perezida Volodymyr Zelensky yargize ati: "Ibintu byifashe nabi cyane muri Odesa.

Ikibabaje ibyo bitero byari bikomeye, ibi bizatuma dukenera umwanya kugira ngo tugarure umuriro. Ntibisaba amasaha, ariko bizasaba iminsi mikeya”.

Kuva mu kwa cumi, Moscow yakomeje kubaga ibitero ku bice bitanga ingufu bya Ukraine ikoresheje ibisasu bya misile n’ibitero by’amadrone, ni nyuma y’aho ingabo za Vladimir Putin zitsindiwe mu bice bya Ukraine.

BBC

Ibitekerezo

  • #IMPAMVU_UTABYARA(UMUGORE). *WhatsApp &Sms: +250789502321*

    ✔️Ufite acide nyinshi mu gitsina
    ✔️Urwaye infections
    ✔️Ufite ibibyimba muri nyababyeyi
    ✔️Ufite imisemburo micye
    ✔️Ufite intangangore
    zitameze neza
    ✔️Ufite imiyoborantanga yazibye

    ❌Birashoboka ko umugabo yaba ariwe ufite ikibazo!

    Wowe ukeka ari iyihe mpamvu ituma utabyara? Niba ufite icyo kibazo cg uzi inshuti/umuvandimwe ufite icyo kibazo mubwire atugane tumufashe.

    Dukorera mu mujyi wa Kigali hafi y’agakinjiro ka Nyarugenge na Remera

    *N.B:Aho uherereye hose mu Rwanda tukoherereze supplements zacu. Abatuye USA🇱🇷,Canada 🇨🇦, Uk,France...... namwe tuboherereza supplements zacu ku bufatanye na FDA,MINISANTE n’IPOSITA*

    #Twandikire cg #uduhamagare #tugufashe

    WhatsApp/Sms: +250789502321

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa