skol
fortebet

Ukraine: Ibisasu by’Uburusiya birisuka ubutitsa mu gihe inkunga itarahagera ku bwinshi

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Tuesday 30, Apr 2024

Ukraine: Ibisasu by'Uburusiya birisuka ubutitsa mu gihe inkunga itarahagera ku bwinshi

Sponsored Ad

skol

Igisasu cy’ingabo z’Uburusiya cyo mu rwego rwa misile ya karahabutaka cyaguye ku cyambu cya Odesa gihitana abantu bane gikomeretsa abandi 18 harimo abana 2 n’umugore utwite.

Bane mu bakomeretse bararembye aho bavurirwa mu bitaro by’indembe. Byatangajwe na guverineri w’iyo ntara Oleh Kiper.

Mu ijambo yaraye agejeje ku baturage, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yihanganishije imiryango y’abapfushije ababo n’abakomerekeye muri icyo gitero.

Yashimangiye ko Ukraine ikeneye intwaro zivuye mu bihugu by’inshuti kugira ngo ziyifashe kwihagararaho imbere y’Uburusiya.

Zelenskyy yavuze ko yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN), Jens Stoltenberg, bakaganira ku kamaro ko kwihutisha umusanzu w’intwaro uyu muryango wahaye Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa