skol
Fortebet

Ukraine: Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 21 hafi y’umujyi wa Odesa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2022

Abantu batari munsi ya 21, barimo n’umwana, bapfiriye mu gitero cy’ibisasu by’Uburusiya mu ijoro ryo ku wa gatanu, cyibasiye akarere ka Odesa mu majyepfo ya Ukraine, nkuko bivugwa n’abategetsi ba Ukraine.

Urwego rw’ubutabazi bwihuse rwa Ukraine, ruzwi nka DSNS, ruvuga ko abantu 16 biciwe mu nyubako y’amagorofa icyenda yakubiswe na misile imwe mu cyaro cya Serhiyivka.

Abandi bantu batanu, barimo n’umwana, biciwe mu kindi gitero ku hantu abantu bafatira ikiruhuko ho muri icyo cyaro.

Mu minsi micyeya ishize, Uburusiya bwarashe ibisasu bibarirwa muri za mirongo ku mijyi yo muri Ukraine.

Ku wa gatanu, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya, yongeye guhakana avuga ko Uburusiya butarasa ku basivile.

Yulia Bondar, w’imyaka 60, utuye aho byabereye, yabwiye BBC ati: "Twumvise ibiturika bitatu none ubu nta kintu na kimwe gisigaye mu kigo cy’ikiruhuko".

"Icyaro kiracecetse cyane, ntitwigeze na rimwe dutekereza ko ibi bishobora kubaho".

Urwego rw’ubutabazi rwa Ukraine, DSNS, rwavuze ko izo misile zakubise ku cyaro cya Serhiyivka ahagana saa saba z’ijoro (01:00) ku isaha yaho.

Rwatangaje amashusho agaragaza abazimya umuriro bashakisha ababa barokotse mu byasenyutse kuri iyo nyubako y’amagorofa icyenda.

Banabonetse batwaye mu mufuka igisa nk’umurambo w’umwe mu bishwe n’ibyo bisasu.

DSNS ivuga ko abantu 38, barimo n’abana batandatu, bakomerekeye muri ibyo bitero by’Uburusiya.

Maryna Martynenko, umuvugizi wa DSNS mu karere ka Odesa, yabwiye televiziyo ya Ukraine ko urukuta rwo hanze rw’iyo nyubako rwangiritse, ndetse n’iduka riri hafi aho rirashya nyuma y’icyo gitero.

Abazimya umuriro nyuma yaho baje gushobora kuzimya uwo muriro.

Yavuze ko abakora ubutabazi 60 bari gukorera aho byabereye.

Byemezwa ko abantu bagera ku 150 ari bo babaga muri iyo nyubako.

Umwana wiciwe mu kigo cyo kuruhukiramo yari umuhungu w’imyaka 12, nkuko byavuzwe na Kyrylo Tymoshenko, umuyobozi wungirije w’ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko misile eshatu zaterewe ku ndege z’intambara z’Uburusiya hejuru y’inyanja ya Black Sea.

Serhiy Bratchuk, umuvugizi w’ubutegetsi bw’akarere ka Odesa, yavuze ko misile zo mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti zo mu bwoko bwa X-22 ari zo byemezwa ko zakoreshejwe muri icyo gitero.

’Mayor’ w’uwo mujyi Gennadiy Trukhanov, yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC ko nta nyubako za gisirikare cyangwa ibigo birimo ibyuma bigenzura indege (radar) biri hafi y’icyaro cya Serhiyivka, nubwo minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yashimangiye ko bihari.

Yongeyeho ko abaturage ba Odesa barimo "kubaho ubuzima bwabo mu bwoba" bw’ibindi bitero by’Uburusiya.

Andriy Yermak, umukuru w’ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky, yashinje Uburusiya kuba "igihugu cy’iterabwoba".

Yagize ati: "Mu gusubiza ku gutsindwa ku rugamba, [Abarusiya] barimo gushoza intambara ku basivile".

Ukraine yari yagize icyizere ko ugukura abasirikare kw’Uburusiya ku wa kane ku kirwacy’ingenzi cya Snake Island, byari kudohora inkeke ku cyambu kinini cyane cya Ukraine cyo ku nyanja ya Black Sea ndetse no ku karere ka Odesa.

Uburusiya bwavuze ko buhakuye abasirikare nk"ikimenyetso cy’ubushake bwiza" bwerekana ko butarimo kubangamira ko ibinyampeke byoherezwa mu mahanga bivuye ku cyambu cyo muri Odesa no ku bindi byambu bya Ukraine.

Ariko Ukraine yahakanye ibyo bivugwa n’Uburusiya, ivuga ko Uburusiya bwakomeje kurasa ku bigega byayo by’ibinyampeke.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Misiri:Abantu 41 barimo abana 15 bahiriye mu rusengero bitabiriye...

Abana bagera kuri 15 bari mu bantu 41 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yafashe...
16 August 2022 0

M23 yari imaze iminsi icecetse yagabweho igitero na FARDC

Umutwe witwaje itwaro wa M23 waramukiye mu mirwano n’ingabo z’igihugu cya...
16 August 2022 0

Kenya:Umukozi wa Komisiyo ishinzwe amatora yasanzwe yapfuye

Umukozi wa komisiyo ishinzwe amatora (IEBC) muri Kenya witwa Daniel Mbolu...
16 August 2022 0

Ingabo z’uburundi zinjiye muri DRC mu buryo bweruye, zihabwa umukoro wo...

Ingabo z’uburundi zinjiye muri DRC mu buryo bweruye, zihabwa umukoro wo...
16 August 2022 0

Kenya: Abafana ba Ruto bishimiye intsinzi mu mvura,aba Odinga birara...

Haba ku bagenda n’amaguru, abari kuri moto cyangwa abahagaze mu modoka...
16 August 2022 0

Kenya: Batangiye gutwika!!!Abarwanashyaka ba Raila Odinga batangiye...

Abanya Kenya bari inyuma y’ishyaka Azimio La Umoja rya Raila Odinga...
15 August 2022 0