Ukraine: Igitero cya ‘drone’ cyibasiye amato y’intambara yUburusiya muri Crimea
Yanditswe: Sunday 21, Aug 2022

Ingabo z’Uburusiya ku mwigimbakirwa wa Crimea zongeye kugabwaho igitero gishya cya ‘drone’.
Umutegetsi wa Crimea washyizweho n’Uburusiya yatangaje ko iyo ‘drone’ yibasiye amato y’intambara ku nyanja y’umukara mu mujyi wa Sevastopol yarashwe kuwa gatandatu.
Bikurikiye uruhererekane rw’ibitero byakozwe muri uku kwezi ku ngabo z’Uburusiya n’ibikorwa byazo kuri uyu mwigimbakirwa Uburusiya bwigaruriye.
Kare kuwa gatandatu amashusho yerekanye umwotsi mu gace k’umujyi wa Sevastopol aho amato y’abarusiya (...)
Ingabo z’Uburusiya ku mwigimbakirwa wa Crimea zongeye kugabwaho igitero gishya cya ‘drone’.
Umutegetsi wa Crimea washyizweho n’Uburusiya yatangaje ko iyo ‘drone’ yibasiye amato y’intambara ku nyanja y’umukara mu mujyi wa Sevastopol yarashwe kuwa gatandatu.
Bikurikiye uruhererekane rw’ibitero byakozwe muri uku kwezi ku ngabo z’Uburusiya n’ibikorwa byazo kuri uyu mwigimbakirwa Uburusiya bwigaruriye.
Kare kuwa gatandatu amashusho yerekanye umwotsi mu gace k’umujyi wa Sevastopol aho amato y’abarusiya ahagarara. BBC ntiyari yabashije kugenzura byigenga ayo mashusho.
Mikhail Razvozhayev, Guverineri w’uyu mwigimbakirwa washyizweho n’Uburusiya, yavuze ko atari igitero gikomeye.
Yavuze ko imbunda zirasa indege zirinda ubu bwato zari ziteguye kandi zahise zihanura iyo ‘drone’.
Ati: “Yaguye ku gisenge cy’ibiro bikuru. Nta kintu gikomeye cyangiritse kandi nta muntu wagize icyo aba.”
Nyuma kuwa gatandatu, Mikhail yavuze ko imbunda zirasa indege zakoze ibindi bikorwa muri Sevastopol ariko ntiyatanga amakuru arenzeho.
Ibitero byinshi bya drones byavuzwe muri Crimea mu munsi ya vuba aha, harimo icyo kuwa kane n’icyabaye kuwa gatanu.
Mu ntangiriro z’uku kwezi indege icyenda z’Uburusiya zarashenywe mu gitero ku kigo cya gisirikare cya Saky mu burengerazuba bwa Crimea.
Amashusho ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe, yerekanye abakerarugendo bahunga aho bari bari.
Crimea yatewe kandi ifatwa n’Uburusiya mu 2014, Ukraine ihora ihigira kuzayisubiza.
Gusa kugeza ubu, leta ya Kiev ntiremeza cyangwa ngo ihakane niba ariyo ikora ibi bitero biheruka muri Crimea.
Moscow ivuga ko ibi bitero bigamije akaduruvayo, ari ibitero bidasanzwe byaba bikorwa n’igisirikare cya Ukraine – cyangwa abandi bashyigikiye Kyiv.
Abategetsi b’iburengerazuba bavuze ko ibi bitero bigira ingaruka zikomeye ku bikorwa n’intekerezo z’abasirikare b’Uburusiya muri ako gace.
BBC
Ibitekerezo
Nihatari kbs
Nihatari KBS