skol
fortebet

Ukraine: Igitero cya misile ku ruganda rukora ibyogajuru i Dnipro cyishe abantu batatu

Yanditswe: Saturday 16, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibisasu bya misile by’Uburusiya biterwa mu ntera ndende byishe abantu batatu mu mujyi wa Dnipro uri rwagati muri Ukraine ubwo byakubitaga ku ruganda rw’ibyogajuru no ku muhanda uri hafi aho, nkuko abategetsi baho babivuga.
Abantu hafi 15 bakomeretse ndetse n’inyubako zo guturamo ziri hafi aho zirangirika.
Uruganda Yuzhmash rw’ibyogajuru, rwanakoze icyogajuru cyoherejwe mu isanzure na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk.
Abandi bantu babiri bapfuye ubwo ibisasu bya rokete by’Uburusiya (...)

Sponsored Ad

Ibisasu bya misile by’Uburusiya biterwa mu ntera ndende byishe abantu batatu mu mujyi wa Dnipro uri rwagati muri Ukraine ubwo byakubitaga ku ruganda rw’ibyogajuru no ku muhanda uri hafi aho, nkuko abategetsi baho babivuga.

Abantu hafi 15 bakomeretse ndetse n’inyubako zo guturamo ziri hafi aho zirangirika.

Uruganda Yuzhmash rw’ibyogajuru, rwanakoze icyogajuru cyoherejwe mu isanzure na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk.

Abandi bantu babiri bapfuye ubwo ibisasu bya rokete by’Uburusiya bibarirwa muri za mirongo byaraswaga ku mujyi wa Nikopol, mu majyepfo ya Dnipro, nkuko umutegetsi w’ako karere yabivuze.

No mu majyaruguru, ibisasu by’Uburusiya nijoro byakubise ku nyubako yo guturamo mu mujyi wa Chuhuiv, uri hafi y’umujyi wa Kharkiv, byica abantu batatu, nkuko guverineri wa Kharkiv yabivuze.

Umunyamakuru wa BBC Joe Inwood uri mu murwa mukuru Kyiv avuga ko mu gihe igitero cyo ku butaka cy’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine cyagabanyije umurego, habayeho kwiyongera kw’umubare w’ibitero byo mu kirere - akenshi byagiye bikubita mu mijyi rwagati.

Ifoto iteye ubwoba yo mu mujyi wa Dnipro ya nyuma y’iki gitero cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, igaragaza umugabo aryamye yubitse inda, umutwe we wuzuyeho amaraso. Bivugwa ko yari umushoferi w’imodoka ya bisi wo muri ako gace wari umaze gusoza akazi ke k’uyu munsi.

Umujyi wa Dnipro wakiriye impunzi nyinshi z’Abanya-Ukraine bahunze imirwano yo mu burasirazuba, mu karere ka Donbas, aho Uburusiya bwarunze abasirikare babwo barwanira ku butaka.

Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Sergei Shoigu yategetse abasirikare b’iki gihugu gukaza ibikorwa byabo muri Ukraine, mu kwirinda ibitero by’imbunda za rutura n’ibisasu bya misile bya Ukraine mu turere tugenzurwa n’Uburusiya.

Yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku basirikare b’Uburusiya mu turere bagenzura muri Ukraine, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru by’Uburusiya.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Facebook, umukuru (mayor) w’umujyi wa Dnipro, Borys Filatov, yashishikarije abaturage b’abasivile kuva muri uyu mujyi.

Yagize ati: "Nta mwanya uhari ku bagore, abana n’abageze mu zabukuru, ndetse ababishoboye kandi bashaka kugenda - nimugende".

Yongeyeho ati: "Bashenye ikibuga cy’indege inshuro nyinshi bakoresheje ibisasu bya misile, barashe mu nkengero zose z’umujyi, barashe ku iteme riri mu mujyi rwagati, batera ibisasu ku bubiko bw’ibitoro no kuri stasiyo, ariko abaturage bakomeje bashimitse kwirengagiza kuburira kwo mu kirere kw’ibitero.

"Nyuma y’amahano y’i Kremenchuk n’i Vinnytsia, rwose nibwiraga ko nibura hari umuntu uzasubiza ubwenge bwe ku gihe".

Ku wa kane, igitero cy’igisasu cya misile kiraswa mu ntera ndende cy’Uburusiya cyishe abantu batari munsi ya 23, gikomeretsa ababarirwa muri za mirongo, mu mujyi wa Vinnytsia, nkuko abategetsi ba Ukraine babivuze. Uyu mujyi uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kyiv, kandi uri kure cyane yo ku rugamba rw’i Donbas kurusha umujyi wa Dnipro.

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko ibyo bisasu bya misile byarashwe n’amato (ubwato) yo munsi y’inyanja ya Black Sea. Cyavuze ko ibyakubise ku mujyi wa Dnipro byavuye mu ndege zirasa ibisasu zagurukiraga hejuru y’inyanja ya Caspian Sea.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa