Ukraine ikeneye abasirikare bashya 500,000 ngo ikomeze guhangana n’Uburusiya
Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

Umunyamabanga wa leta mu by’umutekano n’ubutasi muri Ukraine, Roman Kostenko, yatangaje ko ko bakeneye abasirikare bashya nibura 500,000 kugira ngo basimbure abaguye ku rugamba bahanganyemo n’u Burusiya.
Kostenko yasobanuye ko ubushobozi bw’ingabo za Ukraine bugomba kongerwa, anashimangira ko uwari umuyobozi w’ingabo, Valery Zaluzhny, yari afite ukuri ubwo yasabaga abasirikare 500,000 mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Uko kuri ntikwahiriye Valery Zaluzhny kuko yahise akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yoherezwa kuba ambasaderi mu Bwongereza.
Kostenko yagaragaje ko gahunda yo gushaka abasirikare bashya ari ngombwa cyane, kuko hari abasirikare benshi baburiye ubuzima ku rugamba.
Raporo zivuga ko ingabo za Ukraine zigera kuri miliyoni 1.05 arizo zimaze kugwa ku rugamba kuva imirwano iyihuza n’u Burusiya itangiye, abandi 100,000 bamaze gutoroka bakiza amagara yabo nubwo Ukraine yo itabyemera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *