skol
fortebet

Ukraine ikomeje gutakambira Amerika ngo iyifashe gutsinda Uburusiya

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi ba Ukraine bavuze ko ibitero by’Uburusiya byahitanye byibuze abantu barindwi kuri uyu wa kane , bikomeretsa byibuze abandi 28 mu mujyi wa Kharkiv uherereye mu majyaruguru ya Ukraine.

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko icyo gitero cyakozwe mu bugome bukabije, kuko kitatinye no kugera mu baturage.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba na we yavuze ko iki gitero kigaragaza ko Ukraine ikeneye byihutirwa umusanzu w’ingabo za Amerika kugira ngo zirinde abanya Ukraine ibisasu byo mu kirere.

Yanditse kuri X agira ati "Ikibabaje ni uko amagambo gusa y’ubufatanye adashobora guhagarika misile z’Uburusiya ahubwo dukeneye umusanzu wa Amerika mu bwirinzi bw’umutekano wo mu Kirere".

Mu byumweru bishize, ibitero by’Uburusiya byo ku butaka byatumye ingabo zayo zifata imidugudu itandukanye bushyiramo ibirindiro. Hari impungenge kandi ko Ukraine hari ingabo z’Uburusiya zishobora kwinjira mu birindiro bya rutura byo mu mujyi wa Kharkiv bifatwa nk’inkingi y’ubwirinzi.

Leta ya Zelensky itabaje Amerika mu gihe iherutse kubaha inkunga y’ibifaru na Miliyalii hafi 200$ yo guhangana n’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa