skol
fortebet

Ukraine: Ingabo zikomeje gupfa ku bwinshi mu rugamba rwo kurwanira Umujyi wa Bakhmut

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine n’Uburusiya, buri ruhande ruvuga ko rwatikije ingabo nyinshi ku rundi, mu gihe intambara irimo irabica bigacika mu rugamba rwo kurwanira Umujyi wa Bakhmut.
Moscow (umurwa mukuru w’Uburusiya) imaze amezi atari make igerageza kwigarurira uyu mujyi uri mu burasirazuba bwa Ukraine muri iyi ntambara itoroshye.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko ingabo z’Uburusiya zatakaje abarenga 1100 mu minsi mike ishize, abandi nabo baruta abo bagakomereka cyane.
Ku ruhande rwabwo, (...)

Ku ruhande rwabwo, Uburusiya buvuga ko bwishe abasirikare ba Ukraine barenga 220 mu masaha 24 ashize.

BBC dukesha iyi nkuru ntirashobora guhinyuza iyi mibare itangwa na buri ruhande.

Abahanga bavuga ko Bakhmut nta kamaro kanini ifite, ariko ko ingabo z’Uburusiya ariho zashyize ingufu zose kuko kuyigarurira byaba ari inkuru nziza babonye yo gutanga muri Kremlin (ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya).

Uburusiya buramutse bwigaruriye uyu mujyi, bwaba buri kugera ku ntumbero yabwo yo kugenzura intara ya Donetsk yose, imwe mu ntara enye zo mu burasirazuba no mu majyepfo zigaruriwe n’Uburusiya mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize nyuma ya kamarampaka yamaganwe n’amahanga ayifata nk’iyabayemo amanyanga.

Mu ijambo yatanze mu ijoro akoresheje ubuhanga bwa videwo, Perezida Zelensky yagize ati: "Mu gihe kitageze ku cyumweru, kuva ku wa 06 Werurwe, twashoboye kwica ingabo z’umwanzi zirenga 1100 mu karere ka Bakhmut konyine, igihombo ndasubirwaho ku Burusiya, hafi ya Bakhmut”.

Yongeraho ko abasirikare 1500 b’Uburusiya bakomeretse cyane ku buryo nta kindi bashobora gukora.

Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya avuga ko ingabo z’Uburusiya zishe “abasirikare ba Ukraine barenga 220”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa