skol
fortebet

Ukraine ipfusha abasirikare basaga 200 buri munsi mu ntambara yayo n’Uburusiya

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bajyanama bo mu rwego rwo hejuru wa Perezida wa Ukraine yabwiye BBC ko abasirikare ba Ukraine bari hagati ya 100 na 200 bicirwa ku rugamba buri munsi.
Mykhaylo Podolyak yavuze ko Ukraine ikeneye amagana n’amagana y’intwaro zikomeye mu kongerera ubushobozi ingabo ziri kurwana n’Uburusiya mu karere ko mu majyepfo ashyira Uburasirazuba ka Donbas.
Yavuze kandi ko Ukraine ititeguye gusubira mu biganiro by’amahoro n’Uburusiya.
Ingabo za Ukraine zirimo ziraterwa amabombe ubutitsa mu gihe (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bajyanama bo mu rwego rwo hejuru wa Perezida wa Ukraine yabwiye BBC ko abasirikare ba Ukraine bari hagati ya 100 na 200 bicirwa ku rugamba buri munsi.

Mykhaylo Podolyak yavuze ko Ukraine ikeneye amagana n’amagana y’intwaro zikomeye mu kongerera ubushobozi ingabo ziri kurwana n’Uburusiya mu karere ko mu majyepfo ashyira Uburasirazuba ka Donbas.

Yavuze kandi ko Ukraine ititeguye gusubira mu biganiro by’amahoro n’Uburusiya.

Ingabo za Ukraine zirimo ziraterwa amabombe ubutitsa mu gihe ingabo z’Uburusiya zirimo kugerageza kwigarurira akarere kose ka Donbas.

Podolyak agira ati:"Ingabo z’Uburusiya zikoresha ikintu cyose uretse ibitwaro by’ubumara ku rugamba, harimo n’imbunda zikomeye, ibibunda bitera za rokete hamwe n’indege."

Yasubiyemo ubusabe bwa Ukraine ku bihugu by’I Burayi ko gusaba izindi ntwaro nyinshi, avuga ko "ubusumbane bukomeye" hagati y’igisirikare cy’Uburusiya n’icya Ukraine, ari yo mpamvu habapfa benshi ku ruhande rwa Ukraine.

Yavuze ko "gusaba intwaro zikomeye si ukwigirisha... ahubwo n’intumbero dukeneye kugeraho urebye uko ibintu byifashe ku rugamba."

Yongeyeho ko Ukraine ikeneye ibibunda bitera rokete nyinshi icya rimwe biri hagati ya 150 na 300 kugira bahangane n’Uburusiya - umubare muinini batari bwigere babona kugeza ubu.

Podolyak yavuze kandi ko ibiganiro by’amahoro bishobora kongera kubaho mu gihe gusa Uburusiya busubije uturere bwigaruriye kuva buteye icyo gihugu tariki 24 z’ukwezi kwa kabiri.

Umubare w’abasirikare bari hagati 100 na 200 ba Ukraine bapfa buri munsi uri hejuru cyane y’ibyahoze bivugwa.

Ku wa kane, Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Oleksii Reznikov, yavuze ko Ukraine ibura abasirikare 100 buri munsi, abandi 500 bagakomereka.

Uko gutanga imibare itandukanye byerekana uburyo bitoroshye kubona inkuru nyazo ziva ku rugamba.

Uretse uko gutakaza abantu benshi, Reznikov yemeza ko umubare munini w’abasirikare na bo bicwa.

Reznikov agira ati:"Uburusiya bukomeje guhangana n’abantu benshi n’ingufu nyinshi kandi butakaza abantu benshi."

"Ariko bukomeza kugira ingufu zo gutera intambwe ku rugamba mu turere tumwe tumwe."

Ico gihe, umukuru w’intara ya Luhansk yavuze ko abarusiya "barimo gupfa nk’isazi" ariko anasubiramo ibyavuzwe na Podolyak ko Ukraine ihanganye n’ingorane "zikomeye cyane" zo kubura intwaro zikomeye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa