skol
fortebet

Ukraine Irikwigamba gutsinda mu Karere ka Kursk Ahandi Igataka Ibisasu by’Uburusiya

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine yavuze ko ingabo ayoboye zigaruriye kilometero kare 1300 z’akarere ka Kursk ko mu Burusiya mu byumweru bitatu zimaze zigabye ibitero ku butaka bw’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Yavuze ko muri icyo gihe, ingabo ayoboye zimaze gufata imbohe z’Uburusiya zigera kuri 594, bityo bakaba bizeye ko bazazifashisha mu kubohoza Abanya ukraine Uburusiya bwatwaye bunyago.

Jenerali Oleksandr Syrskyi yavuze ko kuva ingabo ayoboye zitangiye kwigarurira aka gace k’Uburusiya, byatumye izo mu tundi turere zihurura ziza kugerageza kukigarurira.

Jenerali Syrskyi yavuze aya magambo mu gihe perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yavuze ko Uburusiya bwagabye igitero cy’indege z’intambara zo mu bwoko bwa drone zigera kuri 81, n’ibisasu byo mu bwoko bwa misile.

Ni nyuma y’umunsi umwe indege z’intambara z’Uburusiya zirashe ibindi bisasu 200 zigambiriye gusenya ibikorwa remezo by’umuriro w’amashanyarwazi n’ibindi bitandukanye. Ibi bitero byahitanye abantu batanu abandi 16 barakomereka.

Perezida Zelenskyy yanditse ku rubuga X ko nta gushidikanya bazihimura ku Burusiya, ko abakoze ibi byaha byibasiye inyokomuntu bitazabura guhanwa.

Iki gitero Ukraine yagabye mu karere ka Kursk ni cyo kinini kibaye ku butaka bw’Uburusiya kuva intambara y’isi ya kabiri yarangira. Cyatumye abantu 130.000 bahunga bava mu byabo.

(VOA News)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa