skol
fortebet

Ukraine ishaka kongera umubare w’abasirikare ngo yigarurire amagepfo y’igihugu yambuwe n’Uburusiya

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine irateganya "abasirikare muliyoni" bitwaje ibirwanisho yahawe na OTAN mu kwisubiza amajyepho y’igihugu yigaruriwe n’Uburusiya nk’uko bivugwa na minisitiri w’ingabo.

Sponsored Ad

Ukraine irateganya "abasirikare muliyoni" bitwaje ibirwanisho yahawe na OTAN mu kwisubiza amajyepho y’igihugu yigaruriwe n’Uburusiya nk’uko bivugwa na minisitiri w’ingabo.

Oleksii Reznikov avuga ko kwisubiza uturere dukikije inkengero z’inyanja y’umukra ari ngombwa ku butunzi bw’icyo gihugu.

Imvugo nk’iyi yakiriwe nko gutabaza kurenza uko yaba igiye gushyirwa mu ngiro nk’uko byatangajwe na BBC biciye mu ntumwa yayo i Kyiv Joe Inwood.

Umuyobozi w’igisirikare muri Ukraine avuze ibi mu gihe Uburusiya burimo gutera intambwe mu kwigarurira akarere ko mu burasirazuba bwa Donbas.

Igitero ku nzu y’amagorofa kuri iki cyumweru dusoje , cyahitanye abantu babarirwa muri 18 - hakaba hari ubwoba ko abarenga 20 baba bari munsi y’ibikuta by’inzu byahirimye.

Abashinzwe gutabara baracyashakisha aba bagihumeka mu gice cyari cyubatsemo iyo nzu y’amagorofa 5 i Chasiv Yar, hafi y’umugi wa Kramatorsk, mu karere ka Donetsk Uburusiya bwibanze cyane mu gutera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa