skol

Ukraine isumbirijwe n’ibitero iri kunyuzamo ikivuna umwanzi wayo Uburusiya

Yanditswe: Monday 06, Jan 2025

featured-image

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ivuga ko Ukraine yagabye igitero cyo gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.

Mu gihe abategetsi bo muri Ukraine na bo bumvikanishaga ko hari igikorwa (opération) kirimo kuba, Uburusiya bwavuze ko icyo gitero cya Ukraine cyakirijwe imbunda za rutura n’ibitero by’indege.

Ingabo za Ukraine zinjiye mu karere ka Kursk muri Kanama (8) umwaka ushize, zifata igice cy’ubutaka bw’ako karere. Ingabo z’Uburusiya zabasubije inyuma mu duce tumwe na tumwe, ariko ntizashoboye kubirukana burundu muri ako karere.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ubwishingizi bw’umutekano bwageza ku irangira ry’intambara bwatanga umusaruro igihe Amerika yo ku butegetsi bwa Donald Trump yaba ibutanze.

Mu kiganiro cyo mu buryo bwa ’podcast’ yagiranye n’Umunyamerika Lex Fridman, Perezida Zelensky yashimye kugira ijambo kwa Perezida ugiye kujya ku butegetsi muri Amerika, ndetse yumvikanisha ko Trump hari igitutu ashobora gushyira ku Burusiya kigatuma nibura buhagarika igitero cyabwo gikomeje muri Ukraine.

Ubwo yiyamamazaga, Trump yasezeranyije kurangiza intambara byihuse, ntiyatanga amakuru arambuye y’uburyo azabikoramo.

Zelensky yavuze ko "Trump nanjye tuzagera ku masezerano no... gutanga ubwishingizi bukomeye bw’umutekano, hamwe n’Uburayi, nuko dushobore kuganira n’Abarusiya".

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ivuga ko itsinda ry’ingabo za Ukraine zagabye icyo gitero rigizwe n’ibifaru bibiri, imodoka imwe ya gisirikare yo gukuraho inzitizi zo mu muhanda n’imodoka 12 z’imirwano zitamenwa n’amasasu asanzwe, zagabye igitero ejo ku cyumweru hafi y’icyaro cya Berdin, saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yaho.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko abasirikare b’Uburusiya basubije kuri icyo gitero, basenya ibyo bifaru byombi, n’iyo modoka yo gukuraho inzitizi mu muhanda hamwe n’imodoka zirindwi z’imirwano zo muri izo zitamenwa n’amasasu asanzwe. Yongeyeho ko imirwano yakomeje.

Videwo yafatiwe mu kirere, igaragaza umurongo w’imodoka z’intambara zigenda ahantu mu cyaro hatwikiriwe n’urubura mu masaha yo ku manywa nuko ziraswaho, bizigiraho ingaruka zikomeye, yatangajwe n’ibiro ntaramakuru RIA bya leta y’Uburusiya.

BBC ntiyashoboye kugenzura ako kanya ayo mashusho y’Uburusiya cyangwa ibyo bwatangaje.

Mbere, Andriy Yermak, umukuru w’ibiro bya perezida wa Ukraine, yavuze ko "hari amakuru meza ava mu karere ka Kursk" ndetse ko Uburusiya bwari "burimo kubona ikibukwiye".

Andriy Kovalenko, umutegetsi mukuru wa Ukraine ushinzwe guhangana n’amakuru atari ukuri agamije kuyobya, ejo ku cyumweru yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram ati: "Abarusiya [abasirikare] bari muri Kursk barahangayitse cyane kubera ko batewe mu byerekezo byinshi ndetse byabatunguye."

Yury Podolyaka, Umurusiya utangaza amakuru ku mbuga za internet, yumvikanishije ko icyo gitero gishobora kuba ari icyo kujijisha (kuyobya uburari), mu gihe Alexander Kots, undi Murusiya na we utangaza amakuru ku mbuga za internet, yavuze ko igitero kinini gishobora kugabwa giturutse ahandi hantu.

Amakuru avuga ko ingabo za Ukraine zifite ikibazo cy’ubucye bw’abasirikare ndetse mu mezi ya vuba aha ashize zatakaje ubutaka mu burasirazuba bwa Ukraine, mu gihe ingabo z’Uburusiya zirimo gutera intambwe.

Ibi bibaye mu gihe igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko Uburusiya bwagabye ikindi gitero kuri Ukraine cy’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ’drone’) mu ijoro ryacyeye.

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko cyahanuye ’drone’ 61 hejuru y’umurwa mukuru Kyiv, no mu turere twa Poltava, Sumy, Kharkiv, Chernihiv, Cherkasy, Dnipropetrovsk, Zhytomyr na Khmelnytskyy.

Icyo gisirikare cyavuze ko nta byangijwe n’icyo gitero mu buryo butaziguye, ariko ko inzu nkeya zo mu karere ka Kharkiv zangijwe na ’drone’ yafashwe.

Mu Gushyingo (11) kw’umwaka ushize, Ukraine yatangaje ko ingabo zayo zarwanye n’ingabo za Koreya ya Ruguru mu karere ka Kursk.

Uko kugaragara mu mirwano kwatangajwe kw’abasirikare ba Koreya ya Ruguru kwari igisubizo ku gitero gitunguranye ingabo za Ukraine zagabye hakurya y’umupaka mu Burusiya mu karere ka Kursk muri Kanama, zitera intambwe igera kuri kilometero 30 imbere ku butaka bw’Uburusiya.

Uburusiya bwahungishije abaturage bagera hafi ku 200,000 bubakura mu duce turi hafi y’umupaka ndetse Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yamaganye icyo gitero cya Ukraine muri Kursk avuga ko ari "ubushotoranyi bukomeye".

Ibyumweru bibiri nyuma yuko Ukraine igabye icyo gitero cyo muri Kanama, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine yavuze ko ingabo za Ukraine zigenzura ubuso bwa kilometero kare zirenga 1,200 z’ubutaka bw’Uburusiya hamwe n’ibyaro 93.

Bumwe muri ubwo butaka Uburusiya bwarabwisubije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa