skol
fortebet

Ukraine: Joe Biden yaburiye igihe Uburusiya bushobora kugaba igitero

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye ko "bishoboka cyane" ko Uburusiya buzatera Ukraine mu kwezi gutaha, nk’uko ibiro bye White House bibivuga.
Hagati aho Uburusiya buvuga ko bubona "icyizere gicye" mu gucyemura aya makimbirane nyuma y’uko Amerika yanze ibyifuzo byabwo by’ibanze.
Kurunda ingabo z’Uburusiya ibihumbi bibarirwa muri za mirongo hafi y’umupaka na Ukraine mu byumweru bicye bishize byongereye ubwoba bw’ibitero.
Uburusiya ariko buhakana ko bufite umugambi wo (...)

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye ko "bishoboka cyane" ko Uburusiya buzatera Ukraine mu kwezi gutaha, nk’uko ibiro bye White House bibivuga.

Hagati aho Uburusiya buvuga ko bubona "icyizere gicye" mu gucyemura aya makimbirane nyuma y’uko Amerika yanze ibyifuzo byabwo by’ibanze.

Kurunda ingabo z’Uburusiya ibihumbi bibarirwa muri za mirongo hafi y’umupaka na Ukraine mu byumweru bicye bishize byongereye ubwoba bw’ibitero.

Uburusiya ariko buhakana ko bufite umugambi wo gutera.

Perezida wa Amerika yavuze biriya mu kiganiro kuri telephone yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine kuwa kane.

Umuvugizi w’igisata gishinzwe umutekano w’igihugu muri White House Emily Horne yavuze ko Perezida Biden yabwiye mugenzi we ko "bishoboka cyane ko Abarusiya bazatera Ukraine mu kwezi kwa kabiri."

Ati: "Yabivugiye mu ruhame kandi tumaze amezi tuburira kuri ibi."

Mu kiganiro cyabo, Biden "yashimangiye ko Amerika hamwe n’inshuti zayo biteguye gusubiza bya nyabyo niba Uburusiya buteye Ukraine", nk’uko itangazo rya White House ribivuga.

Perezida Zelensky yavuze ko baganiriye "ku muhate w’ububanyi n’amahanga mu guhosha amakimbirane, tunemeranya ibikorwa twafatanya ahazaza."

Urubuga rw’amakuru Axios, rusubiramo abantu baruhaye amakuru ko aba bategetsi batumvikanye ku buryo ibitero by’Uburusiya byaba koko biri bugufi.

Inzobere zimwe mu bya gisirikare zivuga ko Uburusiya bwaba butegereje ko ubutaka muri Ukraine bwuzura urubura kugira ngo binjizeyo ibikoresho bikomeye.

Kuwa kane kandi, Amerika n’inshuti zayo bakangishije ko mu gihe Uburusiya bwaba buteye Ukraine bazahagarika ifungurwa ry’umuyoboro uzatuma bwohereza gas mu burengerazuba bw’Uburayi.

Uwo muyoboro uzwi nka Nord Stream 2 uva mu Burusiya ukagera mu Budage, kuwa kane abategetsi i Berlin bavuze ko uwo mushinga wafatirwa ibihano niba Uburisiya buteye.

Ibihugu by’iburengerazuba bishyize hamwe bivuga ko bizibasira ubukungu bw’Uburusiya nibutera.

Uwo muyoboro wa 1,225km wubatswe mu gihe cy’imyaka itanu kandi watwaye miliyari 11$. Bitezwe ko uyu mushinga uzakuba kabiri ingano ya gas Uburusiya bwohereza mu Budage.

Gusa nturatangira gukoreshwa, kuko mu kwezi kwa 11 abagenzuzi bavuze ko utubahirije amategeko y’Ubudage maze baba bahagaritse kuwemeza.

Uburusiya buhakana umugambi wo gutera ariko mu kwezi gushize bwasabye ibihugu by’iburengerazuba ibintu byinshi mu rwego rw’umutekano, birimo ko Ukraine itakwemererwa na rimwe kwinjira mu bufatanye mu bya gisirikare bwa NATO/OTAN.

Amerika yanze icyo cyifuzo cy’ibanze, itanga icyo yise "inzira nyayo mu bubanyi" kuri Moscow.

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya kuwa kane yavuze ko igisubizo cya Amerika gitanga "icyizere gicye" ariko yongeraho ko "buri gihe hari icyizere cyo gukomeza ibiganiro, biri mu nyungu za twembi hamwe n’Abanyamerika".

Ibyo bombi basabanye ntabwo bizashyirwa kumugaragaro byose, ariko ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken yavuze ko ibyabo birimo ubusugire bwa Ukraine n’uburenganzira bwayo bwo kujya muri NATO.

Sergei Lavrov, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, yavuze ko ibisubizo bya Amerika bidasubiza "impungenge z’ibanze" z’Uburusiya mu kwaguka kwa NATO.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa