skol

Ukraine kongera imbaranga ngo ihangane n’Uburusiya igiye guhabwa indege z’intambara za F-16

Yanditswe: Saturday 20, May 2023

featured-image

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizaha uburenganzira inshuti zazo zo mu Burengerazuba bw’Isi bwo guha Ukraine indege z’intambara zigezweho zirimo izo mu bwoko bwa F-16, akaba ari igikorwa gikomeye cyo kongerera Ukraine imbaraga.

Umujyanama wa Biden mu bya gisirikare, Jake Sullivan, yavuze ko ejo kuwa Gatanu ari bwo Perezida Joe Biden, yamenyesheje bagenzi bo mu muryango wa G7 bari mu nama mu Buyapani ibijyanye no guha Ukraine izi ndege.

Ingabo za Amerika zizigisha abapilote ba Ukraine uko izi ndege zikoreshwa.

Ukraine yari imaze igihe kinini isaba indege zigezweho, Perezida Volodymyr Zelensky yabyishimiye avuga ko iyi ari intambwe y’akataraboneka mu rugamba ahanganyemo n’u Burusiya.

Amerika igomba kubanza kwemeza ko ibikoresho byaguzwe n’abanyaburayi muri iki gihugu bishobora kugurishwa ahandi, bikaba byafungurira amarembo ibindi bihugu yo koherereza Ukraine indege za F-16 zisanzwe ziri mu bubiko bwabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa