skol
fortebet

Ukraine n’Uburusiya baguranye imfungwa z’Intambara,NATO ifata indi myanzuro

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama y’abakuru b’Uburayi, Amerika n’ihuriro OTAN i Bruxelles ba perezida Joe Biden, Emmanuel Macron na minisitiri w’intebe Boris Johnson banze kuvuga icyo bakora mu gihe Uburusiya bwakoresha intwaro z’Ubumara muri Ukraine.
Bashimangiye ubumwe bwabo mu kwamagana Putin no gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’Uburusiya, nubwo Perezida Zelensky we yavuze ko Uburayi bwatinze guhagarika Uburusiya.
Abarusiya bigiye imbere muri Mariupol
Institute for the Study of War (ISW) yatangaje ko kuwa kane (...)

Sponsored Ad

Mu nama y’abakuru b’Uburayi, Amerika n’ihuriro OTAN i Bruxelles ba perezida Joe Biden, Emmanuel Macron na minisitiri w’intebe Boris Johnson banze kuvuga icyo bakora mu gihe Uburusiya bwakoresha intwaro z’Ubumara muri Ukraine.

Bashimangiye ubumwe bwabo mu kwamagana Putin no gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’Uburusiya, nubwo Perezida Zelensky we yavuze ko Uburayi bwatinze guhagarika Uburusiya.

Abarusiya bigiye imbere muri Mariupol

Institute for the Study of War (ISW) yatangaje ko kuwa kane ingabo z’Uburusiya zabashije kwigira imbere zisatira gufata umujyi rwagati wa Mariupol

Uyu mujyi uri ku nyanja, ufatwa nk’uw’ingenzi cyane ku Burusiya muri iyi ntambara, wagoswe n’ingabo z’Uburusiya kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe.

Uyu mujyi niyo nzira yo kubutaka yahuza uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya n’inyanja y’umukara mu majyepfo.

Mu gihe ibintu birushaho kuba bibi muri Mariupol, abawutuye bakomeje guhunga bekerekeza mu bindi bice, nk’uko iki kigo cyigenga yo muri Ameirka ISW kibivuga.

Kivuga kandi ko ingabo z’Uburusiya zikomeje kurasa ibisasu ku mujyi wa Kharkiv, ndetse zarashe ahantu hatangirwa ubufasha hagapfa abantu batandatu 15 bagakomereka.

ISW ivuga ko ingabo za Ukraine zagabye ibitero byashenye ubwato bw’intambara bw’Uburusiya mu mujyi wo ku nyanja wa Berdyansk, kandi zahindukiranye abarusiya mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv.

Mwatinze guhagarika Uburusiya - Zelensky abwira Uburayi

Mu masaha y’igicuku kuwa gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagejeje ijambo ku nama y’ubutegetsi y’Ubumwe bw’Uburayi iteraniye i Bruxelles.

Yasobanuye ibyo Uburusiya bumaze kwangiza mu gihugu cye, anashima Uburayi gushyira hamwe bagafasha Ukraine.

Ariko abwira abategetsi b’Uburayi ko batinze kugira icyo bakora mu guhagarika Uburusiya.

Ati: "Mwafashe ibihano. Turabibashimira. Izo ni intambwe zikomeye."

Yongeraho ati: "Ariko byari bitinzeho…Hari amahirwe mbere", avuga ko iyo hafatwa ibihano hakiri kare byashoboraga kubuza Uburusiya kwinjira mu ntambara.

Yavuze ko umuyoboro wa gas y’Uburusiya wa Nord Stream 2 uyigeza mu Budage, iyo ufungwa mbere, "Uburusiya butari guteza ikibazo cya gas".

Zelensky kandi yasabye ibihugu bituranye na Ukraine kwemeza ubusabe bwayo bwo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ati: "Ndabasabye - mwikerererwa."

Uburusiya buzicuza iyi ntambara - Amerika

Colin Kahl umukozi mukuru muri minisiteri y’ingabo za Amerika kuwa kane yabwiye abanyamakuru ko Uburusiya buzicuza iyi ntambara bwashoje kuri Ukraine.

Yagize ati: "Ntekereza, mfite no guhamya ko hejuru, ko Uburusiya bizarangira ari bwo buzahaye kurusha uko bwari bumeze mbere y’intambara.

"Buzaba buzahaye mu gisirikare, mu bukungu, muri politiki no mu karere, kandi buri mu kato kurushaho."

Yongeraho ko misile z’abarusiya ziraswa nta guhusha zirimo kubashirana kubera iyi ntambara imaze ukwezi kurenga.

Kahl kandi yavuze ko inama ku gufata ingamba igiye guterana muri Amerika izatangaza Uburusiya nk’igihugu "giteje akaga".

Uburusiya na Ukraine baguranye imfungwa

Ku nshuro ya mbere Uburusiya na Ukraine byatangaje ko byaguranye imfungwa z’intambara kuva iyi ntambara yatangira.

Abasirikare 10 ba Ukraine baguranywe abasirikare 10 b’Uburusiya, nk’uko abategetsi babivuga.

Mu kundi guhererekanya, abasivile 11 b’abarusiya batwara ubwato batabawe mu bwarohamiye hafi y’umujyi wa Odesa nabo baguranywe abakozi 19 b’ubwato bwa Ukraine bwafashwe n’abarusiya mu nyanja y’umukara iyi ntambara igitangira.

Ubu bwato nabwo bwasubijwe Ukraine biciye ku cyambu kiri muri Turkiya.

Putin yahura n’ibihugu 30 na Amerika - Biden

I Bruxelles Perezida Joe Biden wa Amerika witabiriye inama rusange y’Ubumwe bw’Uburayi yibanda ku ntambara ya Ukraine yongeye kwibasira Vladimir Putin.

Yasubiyemo ko Putin ari kugerageza "gusenya NATO" ariko ko ahubwo "yahura n’ibihugu 30 byigenga hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika".

Biden yavuze ko igitekerezo "cy’ubumwe bw’Uburayi bwose - atari NATO na G7 gusa, ari iby’ingenzi."

Ati: "Nicyo kintu cy’ingenzi cyane twakora mu guhagarika uyu mugabo, uwo mu gihugu cyacu twe tubona ko yamaze gukora ibyaha by’intambara."

Andi makuru:

OTAN yemeje ko izindi ngabo zigera ku 40,000 zizoherezwa muri Slovakia, Hungary, Bulgaria na Romania

Chancelier w’Ubudage Olaf Scholz n’umukuru w’Ubumwe bw’Uburayi bavuze ko ibitoro na gas by’Uburusiya bitazishyurwa mu ma-roubles nk’uko Moscow yabisabye, ati: "Igihe cyo gutera ubwoba ku ngufu ziva mu Burusiya cyarangiye."

Boris Johnson yabwiye BBC ko Ukraine "nta kabuza izatsinda" iyi ntambara, ariko aburira ko Putin biboneka ko nta bushake bw’amahoro afite.

Ubwato rutura bugwaho indege bw’Uburusiya bwashenywe n’andi abiri matoya arangirika mu mujyi wo ku cyambu wa Berdyansk wafashwe n’Uburusiya, nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga.

Ishami rya ONU ryitwa ku buzima WHO rivuga ko n’ubu ritarashobora kugeza ubufasha bw’imiti mu mujyi wagoswe wa Mariupol hamwe na Mykolaiv.

Abatagetsi ba Ukraine baravuga ko mu duce twafashwe n’Uburusiya hari abaturage bafashwe bunyago n’abasirikare b’Uburusiya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa