skol
fortebet

Ukraine n’Uburusiya bose bari kwiyitirira kugenzura Umujyi wa Lysychansk

Yanditswe: Sunday 03, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Lysychansk uri mu burasirazuba bwa Ukraine nturimo kuvugwaho rumwe, abasirikare b’Uburusiya n’abasirikare ba Ukraine buri ruhande ruvuga ko ari rwo ruwugenzura.
Ukraine ivuga ko abasirikare bayo barimo kugorwa n’ibisasu byinshi Uburusiya burimo kubamishaho ariko ishimangira ko uyu mujyi utafashwe.
Ariko abarwanyi baharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya bavuga ko bashoboye kwinjira muri uyu mujyi bakagera no mu mujyi rwagati.
Ibitangazamakuru by’Uburusiya byerekanye videwo (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Lysychansk uri mu burasirazuba bwa Ukraine nturimo kuvugwaho rumwe, abasirikare b’Uburusiya n’abasirikare ba Ukraine buri ruhande ruvuga ko ari rwo ruwugenzura.

Ukraine ivuga ko abasirikare bayo barimo kugorwa n’ibisasu byinshi Uburusiya burimo kubamishaho ariko ishimangira ko uyu mujyi utafashwe.

Ariko abarwanyi baharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya bavuga ko bashoboye kwinjira muri uyu mujyi bakagera no mu mujyi rwagati.

Ibitangazamakuru by’Uburusiya byerekanye videwo z’abaharanira ubwigenge cyangwa abasirikare b’Uburusiya basa nk’abagenda mu mihanda y’uyu mujyi.

Abatanze amakuru b’Abarusiya banatangaje videwo y’ibendera ry’icyari Ubumwe bw’Abasoviyeti bivugwa ko ririmo gushyirwa ku biro by’ubuyobozi bw’umujyi byabaye amatongo, ariko ibyo ntibyagenzuwe.

Ni wo mujyi wa nyuma ukirimo abasirikare ba Ukraine mu karere ka Luhansk, kamwe mu tugize akarere k’inganda (amahinguriro mu Kirundi) ka Donbas.

Mu kwezi gushize, Uburusiya bwafashe umujyi wa Severodonetsk uturanye n’uwo mujyi.

Serhiy Haida, Guverineri w’akarere ka Luhansk, yavuze ko nta mahwemo (agahenge) yabayeho mu gitero ku mujyi wa Lysychansk, abasirikare b’Uburusiya bakaba barimo gusatira uyu mujyi wagoswe bavuye mu mpande zose.

Rodion Miroshnik, ambasaderi mu Burusiya w’iyiyise Repubulika ya Rubanda ya Luhansk yikuye kuri Ukraine ikaba ibogamiye ku Burusiya, yabwiye televiziyo y’Uburusiya ko umujyi wa Lysychansk "washyizwe ahatari akaga" ariko "nturabohorwa".

Amafoto y’abasirikare b’Uburusiya bo mu bwoko bw’aba Chechen bari muri uyu mujyi yatangajwe na Rob Lee, utangaza kuri internet amakuru y’ibya gisirikare.

Uburusiya bwagabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Bwavugaga ko bushaka "kuyikuramo igisirikare" no "kuyikuramo aba Nazi", nyuma yuko yegereye kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).

Kuva icyo gihe, abasivile n’abarwanyi babarirwa mu bihumbi bamaze kwicwa cyangwa barakomereka, mu gihe abantu batari munsi ya miliyoni 12 bahunze bagata ingo zabo.

Ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) byasubije biha intwaro Ukraine ndetse bifatira ibihano Uburusiya, igihugu gitunze intwaro z’ubumara za nikleyeri kandi kinohereza ibitoro mu mahanga.

BBC

Ibitekerezo

  • 1. None se wa muntu we wanditse inkuru, kuvanga indimi ni bwo bunyamwuga ufite?

    2. Ibitoro, ni iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa