skol
fortebet

"Ukraine nihabwe ibyo ikeneye byose irangize akazi"-Boris Johnson

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson yavuze ko iki aricyo gihe kugira ngo Ukraine ihabwe icyo ikeneye cyose kugira ngo itsinze Uburusiya bwayigabyeho ibitero mu mezi 11 ashize.
Bwana Boris Johnson yabivuze nyuma y’aho Perezida wa Ukraine,Zelensky,asuye Ubwongereza akabusaba indege z’intambara yise amababa y’ubwigenge.
Perezida Zelensky yasuye bitunguranye UK ndetse anagirana ibiganiro n’inteko ishinga amategeko aho yavuze ko gutsinda Uburusiya azaba ari intsinzi ikomeye (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson yavuze ko iki aricyo gihe kugira ngo Ukraine ihabwe icyo ikeneye cyose kugira ngo itsinze Uburusiya bwayigabyeho ibitero mu mezi 11 ashize.

Bwana Boris Johnson yabivuze nyuma y’aho Perezida wa Ukraine,Zelensky,asuye Ubwongereza akabusaba indege z’intambara yise amababa y’ubwigenge.

Perezida Zelensky yasuye bitunguranye UK ndetse anagirana ibiganiro n’inteko ishinga amategeko aho yavuze ko gutsinda Uburusiya azaba ari intsinzi ikomeye izahindura isi.

Bwana Johnson wari inshuti ya Zelensky ubwo yari akiri muri Downing Street,yagize ati "Iki nicyo gihe cyo guha abanya Ukraine intwaro zidasanzwe bakeneye kugira ngo batsinde Putin bagarure amahoro muri Ukraine.

Ibi bivuze misile zirasa kure n’intwaro zikomeye.Bivuze ibifaru byinshi n’indege.Dufite indege zidasanzwe [Typhoon jets] zirenga 100,ibifaru bya Challenger 2 birenga 100.

Umumaro wonyine w’ibi byose n’ukubyohereza bigakoreshwa mu kurinda abanya Ukraine,kuko nibyo byadufasha kwizera umutekano urambye."

Bwana Johnson yavuze ko isomo rimwe ryizwe mu mwaka wa mbere w’intambara ari uko umuyobozi w’Uburusiya "ntacyo atinya uretse ubutwari bw’abanya Ukraine n’ubushake bw’ibihugu by’Uburengerazuba mu kubaha ibikoresho bakeneye."

Ati "Igihe cyose dufashe iyi mbere tugaha ubufasha bwa gisirikare abanya Ukraine basubiza kandi bagahindura intambara.Ubu nicyo gihe ngo tubahe ibyo byakeneye barangize akazi."

Ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yashimaga ugushyira hamwe kw’Abanyaburayi, yavuze ko Ukraine iramutse ibonye byihuse kurushaho intwaro za rutura zirasa mu ntera ndende, ndetse ikabona n’indege zigezweho, byatuma "ubu bushotoranyi bw’Uburusiya buzarangira mu buryo bwihuse kurushaho".

Mbere yaho, yari yagejeje ijambo ku nteko ishingamategeko y’Ubwongereza imitwe yombi – uw’abadepite n’uw’abasenateri – mu nyubako ya Westminster Hall i London, ashimangira ubusabe bwe bw’indege z’intambara, agira ati:

"Ubwisanzure buzatsinda – turabizi ko Uburusiya buzatsindwa". Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yamubwiye ko nta kidashoboka.

Kuri uyu wa kane, Perezida Zelensky yagiye i Buruseli n’indege ari kumwe na Perezida Macron, nyuma yuko Macron abwiye Ukraine ko ishobora kumwizera ko azayifasha, ko Ubufaransa "bwiyemeje gufasha Ukraine kugeza ku ntsinzi no gusubizaho uburenganzira bwayo bwemewe n’amategeko".

Chancelier Scholz yongeyeho ati: "Aho duhagaze ntihahinduka: Uburusiya ntibugomba gutsinda iyi ntambara".

Nubwo Perezida Macron mbere yigeze kugaragaza ko yatanga indege z’intambara, Scholz ntiyabigaragaje.

Abategetsi bo muri EU bazi ko ubutumwa bwa Perezida wa Ukraine kuri uyu wa kane buza kwibanda cyane ku kuyiha byihuse intwaro basanzwe baramaze kuyisezeranya, hamwe n’indege z’intambara z’ibihugu byo mu burengerazuba ubu arimo kubisaba cyane.

Zelensky ni gacye cyane ava mu gihugu cye, ndetse umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Ukraine yavuze ko Perezida yakoze urugendo kugira ngo abone ibyo yifuza.

Ariko inama y’abategetsi ba EU yo kuri uyu wa kane ntabwo ari ihuriro ryo gusezeranya Ukraine kuyiha intwaro, ahubwo ni umwanya Perezida wa Ukraine abonye wo kuba mu cyumba kimwe n’abategetsi bose 27 b’ibihugu bya EU.

Avuga ko indege z’intambara hamwe n’ibisasu bya misile birasa mu ntera ndende ari ingenzi kugira ngo byunganire ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 2 ibihugu byo mu burengerazuba biherutse kwiyemeza guha Ukraine.

Ambasade y’Uburusiya i London mbere yari yaburiye Ubwongereza kwirinda gutanga indege z’intambara, ivuga ko ari intambwe yagira ingaruka ku isi yose.

Kuva intambara yatangira, Uburusiya bwakomeje kuburira uburengerazuba ku guha intwaro Ukraine, akenshi bugakangisha kwihimura ku cyo bwise "ubushotoranyi".

Ibiro Downing Street bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza byavuze ko Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza Ben Wallace arimo kwiga ku ndege zishobora gutangwa, ariko bishimangira ko ibi ari "umuti [igisubizo] w’igihe kirekire" kandi ko guha imyitozo abapilote bishobora kumara igihe kibarirwa mu myaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa