skol
fortebet

Ukraine: Perezida Zelensky yategetse abasivile kuva mu karere ka Donetsk kagiye kurwanirwamo

Yanditswe: Sunday 31, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yategetse abaturage b’abasivile bose bakiri mu bice by’akarere ka Donetsk ko mu burasirazuba bikiri mu maboko ya Ukraine, kuhava.
Mu ijambo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu ari mu murwa mukuru Kyiv, Zelensky yaburiye ko imirwano igiye gukaza umurego.
Yagize ati: "Uko abantu benshi barushaho kuva muri Donetsk ubu, ni ko igisirikare cy’Uburusiya kizabona abantu bacyeya cyane kizabonera igihe cyo kwica".
Aka karere gakomeje kubamo imirwano ikomeye, mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yategetse abaturage b’abasivile bose bakiri mu bice by’akarere ka Donetsk ko mu burasirazuba bikiri mu maboko ya Ukraine, kuhava.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu ari mu murwa mukuru Kyiv, Zelensky yaburiye ko imirwano igiye gukaza umurego.

Yagize ati: "Uko abantu benshi barushaho kuva muri Donetsk ubu, ni ko igisirikare cy’Uburusiya kizabona abantu bacyeya cyane kizabonera igihe cyo kwica".

Aka karere gakomeje kubamo imirwano ikomeye, mu gihe igisirikare cy’Uburusiya kirimo gutera intambwe gahoro, iki gisirikare kikaba gisanzwe kigenzura ibice binini by’aka karere.

Perezida wa Ukraine yagize ati: "Tuzakoresha ubushobozi bwose buhari mu kurokora abantu benshi bashoboka no kugabanya cyane iterabwoba ry’Uburusiya mu buryo bushoboka bwose".

Zelensky avuze ibi mu gihe Uburusiya bwatumiye abategetsi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’ab’umuryango utabara imbabare, Roix-Rouge (Red Cross), ngo bakore iperereza ku mpfu z’imfungwa zirenga 50 z’intambara z’Abanya-Ukraine mu kandi gace k’akarere ka Donetsk kagenzurwa n’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya.

Abo basirikare b’imfungwa bishwe mu buryo budasobanutse mu gitero kuri gereza i Olenivka, buri ruhande - Ukraine n’Uburusiya - rukaba rushinja urundi kugaba icyo gitero.

Ku wa gatandatu nimugoroba, abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo z’Uburusiya bavuze ko Moscow yakwakira neza "iperereza ritarimo amarangamutima" kuri ibyo byabaye.

Ku wa gatanu, Croix-Rouge yavuze ko yari irimo gusaba kugera kuri iyo gereza igenzurwa n’Uburusiya no ku mfungwa zarokotse icyo gitero - ariko ko nta ruhushya yahise ihabwa.

Daniel Bunnskog, umuyobozi wungirije w’ubutumwa bwa Croix-Rouge muri Ukraine, yavuze ko gutanga uruhushya rwo kugera ku mfungwa z’intambara ari ari inshingano ikubiye mu masezerano y’i Genève.

Inkambi irimo gereza y’i Olenivka igenzurwa n’iyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ishyigikiwe n’Uburusiya.

Ibyahabereye ku wa gatanu ntibirasobanuka. Videwo y’Uburusiya itagenzuwe ya nyuma y’icyo gitero igaragaza ikirundo cy’ibitanda bigerekeranywa byasenyutse hamwe n’imirambo yabaye amakara.

Ku wa gatandatu, Uburusiya bwatangaje urutonde ry’abo buvuga ko ari izo mfungwa 50 z’intambara ziciwe muri icyo gitero.

Uburusiya buvuga ko icyo gitero cyagabwe na Ukraine ikoresheje ubwirinzi bw’ibisasu bya rokete byakorewe muri Amerika buzwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System).

Ukraine ihakana kugaba icyo gitero. Yashinje Uburusiya kurasa kuri iyo gereza mu rwego rwo guhishira ibimenyetso by’ibyaha byo mu ntambara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa