skol
fortebet

Ukraine: Uburusiya buravugwaho gutegura ibitero simusiga kuri Kiev

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wa 11 w’intambara muri Ukraine, Uburusiya bukomeje kurasa ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye muri iki gihugu, abahunze barenze miliyoni 1.5, mu gihe ibihano ku Burusiya nabyo bikomeje kwiyongera.
Ingingo z’ingenzi z’amakuru yo ku cyumweru;
Umugore n’abana babiri bishwe n’igisasu cya mortier/mortar cyarashwe mu nzira y’abantu benshi barimo bahunga umujyi wa Irpin hafi ya Kyiv, umujyi umaze iminsi uraswaho bikomeye.
Kongera guhagarika imirwano ngo abantu bahunge mu mujyi wa (...)

Sponsored Ad

Ku munsi wa 11 w’intambara muri Ukraine, Uburusiya bukomeje kurasa ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye muri iki gihugu, abahunze barenze miliyoni 1.5, mu gihe ibihano ku Burusiya nabyo bikomeje kwiyongera.

Ingingo z’ingenzi z’amakuru yo ku cyumweru;

Umugore n’abana babiri bishwe n’igisasu cya mortier/mortar cyarashwe mu nzira y’abantu benshi barimo bahunga umujyi wa Irpin hafi ya Kyiv, umujyi umaze iminsi uraswaho bikomeye.

Kongera guhagarika imirwano ngo abantu bahunge mu mujyi wa Mariupol byananiranye mu gihe impande zombi zishinjanya kuba ari zo zabiteye. Uyu mujyi umaze iminsi nta mazi nta mashanyarazi.

Abantu barenga miliyoni imwe bamaze guhungira muri Pologne - mu gihe abamaze guhunga Ukraine bose hamwe basaga miliyoni 1.5 mu baturage miliyoni 43 bayituye.

Ku cyumweru kandi, Perezida Putin yabwiye mugenzi we Emmanuel Macron ko Uburusiya buzagera ku ntego zabwo "mu biganiro cyangwa mu ntambara"

Mu Burusiya, abantu barenga 4,600 bivugwa ko bafunzwe ku cyumweru mu mijyi itandukanye bigaragambya bamagana intambara - abarenga 13,000 bamaze gufungwa kuva yatangira

Kompanyi zitandukanye zikomeje guhagarika ibikorwa byazo mu Burusiya, Netflix, American Express, Visa na MasterCard, n’izikora ibaruramari PwC na KPMG ni izindi zatangaje ibihano

TikTok yo mu Burushinwa nayo yatangaje guhagarika ibikorwa bya ’Live Stream’ mu Burusiya, gusa kohererezanya ubutumwa byo bigakomeza

Amakuru agezweho;

Ubwongereza bwemereye Ukraine miliyoni $100

Ubwongereza bwemeye guha Ukraine hafi miliyoni $100 yo kugira ngo leta ikomeze gukora muri iki gihe cy’ibitero by’Uburusiya, nk’uko Minisitiri w’intebe Boris Johnson yabitangaje.

Aya ngo azifashishwa mu guhemba abakozi no guha ’pensions’ abari mu zabukuru.

Aya yiyongereye ku yandi miliyoni $290 Ubwongereza bwari busanzwe bwaremereye Ukraine.

Iyi mari ngo izanyuzwa mu kigega cya Banki y’isi cya Multi-Donor Trust Fund, aho ibindi bihugu biri kunyuza inkunga ikagera kuri Ukraine byihuse.

Uburusiya buravugwaho gushaka abacancuro muri Syria

Mu gihe mu minsi ishize byavuzwe ko Ukraine iri gushakisha abacancuro b’intambara muri Africa, ubu biravugwa ko Uburusiya nabwo buri kubavana muri Syria.

Wall Street Journal ivuga ko mu gihe Uburusiya bwitegura imirwano yo ku mihanda ngo bafate imijyi yo muri Ukraine, ba maneko bavuze ko abarwanyi bavuye muri Syria bamaze kugera mu Burusiya kwitegura koherezwa muri Ukraine.

Amakuru avuga ko hari abarwanyi bahoze mu ngabo za Israel nabo bari kwiyandikisha ngo bajye kurwanya bafasha Ukraine.

Itegurwa ry’igitero ’simusiga’ kuri Kyiv

Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine baburiye ko Uburusiya buri gutegura igitero kinini cyane ku murwa mukuru Kyiv.

Ibiro bikuru by’ingabo za Ukraine bivuga ko ingabo z’Uburusiya ziri hafi ya Kyiv ziri guhabwa ibikoresho nkenerwa nk’ibiribwa n’ibitoro biciye muri Belarus.

Ahandi, abo bategetsi bavuga ko ingabo z’Uburusiya ziri kwibanda ku kugota imijyi y’iburasirazuba ya Kharkiv, Chernihiv, Sumy mbere y’ibitero byo kuyifata.

Ubwongereza bwo buvuga ko ingabo z’Uburusiya ’zahagamye’

Abategetsi ba gisirikare mu Bwongereza bo bavuga ko babona ko ingabo z’Uburusiya zageze ku kintu gito cyane mu masaha 48 ashize kubera kwihagararaho kw’abanya-Ukraine no kubura ibikoresho bihagije.

Mu makuru y’ubutasi atangazwa buri munsi na minisiteri y’ingabo, avuga ko "bishoboka cyane ko Uburusiya butageze ku ntego zabwo kugeza ubu".

Gusa bongeraho ko ibitero by’ibisasu by’imizinga na misile z’indege byakomeje kuraswa ku bigo bya gisirikare n’ahatuye abasivile mu mijyi ya Ukraine mu masaha 24 ashize.

Umurongo wa telephone wihariye wa Zelensky na Biden

Inzego z’ubutasi za Amerika bivugwa ko zahaye Perezida Zelensky uburyo ’bwizewe’ bwo kuvugana na mugenzi we Joe Biden, nk’uko ikinyamakuru Times kibivuga.

Kuwa gatandatu, aba bombi bavuganye kuri uwo murongo wa telephone mu gihe cy’iminota 35, nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Inzego z’ubutasi za Amerika zikorera muri Amerika no mu Budage nazo zikomeje guha ingabo za Ukraine amakuru y’ubutasi ’y’ako kanya’ arimo amashusho y’ibyogajuru hamwe n’amakuru avanywe ku biganiro by’Abarusiya ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

Akagunguru k’ibitoro ku giciro cyo hejuru mu myaka 13

Ibiciro by’ibikomoka kuri petrol byageze ku giciro cyo hejuru cyane kuva mu 2008, ni nyuma y’uko Amerika ivuze ko iri kureba uko yashyira muri ’embargo’ ibitoro biva mu Burusiya.

Akagunguru k’ibitoro bidatunganyije, kageze kuri $139 ku isoko ryo muri Aziya, mbere yo kumanuka kagasubira munsi ya $130.

Ibiciro by’ibikomoka kuri petrol na gas byarazamutse cyane muri iyi minsi ishize kubera ubwoba mu ruhererekane rw’ubwikorezi bwabyo bivuye kuri iyi ntambara.

Abaguzi hirya no hino mu bihugu by’isi bari kumva ingaruka z’iyi ntambara mu gihe ibiciro by’ibitoro biri kuzamuka, n’amafaranga ingo zigura ibyo zikeneye akiyongera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa