skol
fortebet

Ukraine: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi runini I burayi rwafashwe n’umuriro

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gicuku kuwa gatanu Perezida Volodymyr Zelensky yasabye abanyaburayi ati "nimubyuke" mu gihe havugwaga umuriro ku ruganda rutunganya ingufu kirimbuzi uvuye ku bisasu by’Uburusiya.
Abanyaburayi ntibaribagirwa akaga kabaye ku mpanuka y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl mu 1986.
Zelensky yashyize video kuri Twitter avuga ati: "Uruganda runini cyane Iburayi rw’ingufu kirimbuzi ubu rwafashwe n’umuriro".
Yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ’reactors’ z’uru ruganda rwa (...)

Sponsored Ad

Mu gicuku kuwa gatanu Perezida Volodymyr Zelensky yasabye abanyaburayi ati "nimubyuke" mu gihe havugwaga umuriro ku ruganda rutunganya ingufu kirimbuzi uvuye ku bisasu by’Uburusiya.

Abanyaburayi ntibaribagirwa akaga kabaye ku mpanuka y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl mu 1986.

Zelensky yashyize video kuri Twitter avuga ati: "Uruganda runini cyane Iburayi rw’ingufu kirimbuzi ubu rwafashwe n’umuriro".

Yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ’reactors’ z’uru ruganda rwa Zaporizhzhia zikoresheje ibifaru.

Uburusiya ntacyo bwavuze ku byo bwashinjwe na Zelensky kuri uru ruganda rutanga igice kinini cy’amashanyarazi muri Ukraine.

Perezida Joe Biden wa Amerika hamwe na Rafael Grossi ukuriye ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi (IAEA) bavuganye na Zelensky ku kibazo cya Zaporizhzhia.

Minisitiri w’intebe wa Canada yavuze ko amaze kuvugana na mugenzi we Zelensky nyuma y’ibitero by’Uburusiya kuri uru ruganda, ibitero yamaganye asaba ko "bihita bihagarara".

IAEA yasabye guhagarika ikoreshwa ry’intwaro hafi y’uru ruganda, iburira ko habaho akaga gakomeye mu gihe ’reactors’ z’ingufu kirimbuzi z’uru ruganda zafatwa n’umuriro.

US irategura itsinda ry’ubutabazi ku ngufu kirimbuzi

Jennifer Granholm minisitiri w’ingufu wa Amerika yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na mugenzi we wa Ukraine ku muriro kuri Zaporizhzhia.

Uru ni uruganda ruri mu majyepfo ya Ukraine rukaba mu 10 za mbere nini ku isi mu gutunganya ingufu kirimbuzi.

Jennifer yavuze ko Amerika yameje gutegura itsinda ryayo ry’ubutabazi mu gihe cy’ikibazo cy’ingufu kirimbuzi.

Uyu mugore unashinzwe ububiko bw’intwaro kirimbuzi za Amerika yanditse ati: "Ibitero by’ingabo z’Uburusiya hafi y’urwo ruganda ni ubusazi kandi bigomba guhagarara.

" ’Reactors’ z’urwo ruganda zikingiwe n’uburyo bukomeye cyane kandi barimo kuzizimya."

Imirwano hafi yarwo yahagaze

Nyuma umukuru w’akarere ka Zaporozhia uru ruganda ruherereyemo muri Ukraine yatangaje ko "rutekanye".

Alexander Starukh yanditse kuri Facebook ko yavuganye n’ukuriye uru ruganda akamwizeza ko "ubu ruratekanye, kandi igice cy’ingufu kirimbuzi kiratekanye."

Ibyo byabaye nyuma y’uko habonetse umuriro ukomeye kuri uru ruganda, nyuma abategetsi ba Ukraine bagasaba ingabo z’Uburusiya agahenge ngo abazimya umuriro batabare.

Imirwano n’ibusasu byarashwe kuri uru ruganda ruri ahitwa Energodar byatumye rufatwa n’umuriro, ariko ukuriye ako karere yaje gutangaza ko imirwano yahagaze, nk’uko ishami rya BBC muri Ukraine ribivuga.

Inzego z’ubutabazi z’iki gihugu zivuga ko zabashije kuzimya umuriro wari wafashe uru ruganda saa 04:20 GMT (06:20 mu Rwanda n’i Burundi) kuri uyu wa gatanu.

Mu itangazo ku mbuga nkoranyambaga zarwo, urwego rw’ubutabazi rwa Ukraine rwatangaje ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye aho.

Hagati aho, intumwa z’Uburusiya na Ukraine zahuriye ahantu hatatangajwe ejo kuwa kane, mubyo zemeranyijwe harimo gufungura inzira ku bashaka guhunga baheze mu mijyi irimo imirwano.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa