Ukraine yanyomoje Uburusiya bwigambye kwica abasirikare 600 bayo
Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

Ukraine yise “icengezamatwara” ibivugwa n’Uburusiya ko bwishe ingabo amagana za Ukraine mu bitero bya misile ahantu hamwe.
Moscow - iterakanye ibihamya - yavuze ko “igitero cya misile” mu mujyi w’iburasirazuba wa Kramatorsk cyishe abasirikare barenga 600 ba Ukraine.
Ivuga ko byari ukwihorera ku gitero cya Ukraine ku kigo cya gisirikare cy’ingabo z’uburusiya cyaguyemo ababarirwa muri za mirongo mu ijoro rishyira umwaka mushya.
Gusa igisirikare cya Ukraine kiravuga ko ibyo atari ukuri.
Serhiy (...)

Serhiy Cherevaty, umuvugizi wacyo yabwiye BBC ati: “Icyo ni ikindi gice cya propaganda y’Uburusiya”.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yo ivuga ko abasirikare 1,300 ba Ukraine bari mu nyubako ebyiri z’agateganyo maze icyo gitero kikica abarenga 600.
Yise icyo gitero “icyo gusubiza” mu guhorera iyicwa ry’abasirikare 89 b’Uburusiya i Makiivka.
Ukraine yo ivuga ko muri icyo gitero cya Makiivka hapfuye cyangwa hagakomereka abasirikare bagera kuri 400 b’Uburusiya, iyo mibare yavuzwe kandi n’amatsinda ashyigikiye Uburusiya ku mbuga nkoranyambaga.
Moscow ntiratanga ibimenyetso by’ibyo ivuga ku gitero cya Kramatorsk.
Mu guhuza amafoto y’ahatewe yatangajwe n’abategetsi hamwe n’atangwa na Google satellite n’ayandi mafoto ari kuri internet, BBC iremeza ahantu habiri hatewe ku ntera ya hafi 2 km uvuye i Kramatorsk.
Ibi bitero byabaye hafi y’inyubako z’amashuri – amashuri y’ubumenyingiro nimero 28 na 47 – imibare ihuye n’inzu zo kuraramo yatanzwe n’Uburusiya. Moscow ivuga ko izo nzu zari zirimo abasirikare ba Ukraine.
Gusa, nta bimenyetso by’amashusho byerekana ko izi nyubako zasenyutse bikomeye cyangwa ko haguye abantu benshi ku rwego ruvugwa n’Uburusiya.
Habaye kandi ukundi kurasa mu bindi bice bitandukanye bya Ukraine mu ijoro ryo ku cyumweru nyuma y’uko amasaha 36 y’agahenge ko kwishimira Noheli y’aba-Orthodox katangajwe na Perezida Vladimir Putin karangiye.
Gusa hari ibimenyetso ko ako gahenge Moscow itigeze igakurikiza kuko mu gihe cyako umunyamakuru wa BBC muri Donbas y’iburasirazuba avuga ko ibifaru by’Uburusiya byarashe ibisasu, abategetsi bavuga ko byishe umuntu umwe.
Ku rundi ruhande, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ivuga ko nyuma y’ibiganiro byo kumvikana,Ukraine yarekuye abasirikare 50 b’Uburusiya bari barafashwe. Kyiv nayo yemeje ko yakiriye umubare nk’uwo w’abo Uburusiya nabwo bwari bwarafashe.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *