skol

Ukraine yanze ubusabe bw’Uburusiya bwo kurekura umujyi wa Mariupol

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 March 2022

Ukraine yanze gushyira intwaro hasi mu mujyi wa Mariupol kugira ngo abaturage bawo bahabwe inzira yo guhunga.

Uburusiya bwari bwabahaye amahirwe y’uko abasivile bakwemererwa kuva muri uyu mujyi gusa abari kuwurwanirira bagashyira intwaro hasi.

Ariko Ukraine yabyanze, ivuga ko ibyo kumanika amaboko muri uyu mujyi wo ku cyambu bitarimo.

Abantu babarirwa mu 300,000 bikekwako ko bahejeje wemuri uyu mujyi utabasha kugezwamo iby’ibanze nkenerwa.

Abawutuye bamaze ibyumweru barashwaho ibisasu n’Uburusiya mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi ari muri uyu mujyi.

Ibikubiye mu byo Uburusiya bwasabye byatangajwe na Gen Mikhail Mizintsev ku cyumweru, wavuze ko Ukraine ifite gusa kugeza kuwa mbere 05:00 z’igitondo ku isaha ya Moscow (04:00 i Kigali) ngo yemere ibi bisabwa.

Uburusiya bwatangaga inzira zo gusohoka muri Mariupol guhera saa 10:00 z’ijoro ku isaha ya Moscow, hakabanza hagasohoka ingabo za Ukraine "n’abacancuro b’abanyamahanga" bakava muri uyu mujyi.

Nyuma y’amasaha abiri, Uburusiya bwavuze ko bwari kwemerera imodoka zitwaye imiti n’ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa kwinjira muri uyu mujyi mu mahoro, imihanda imaze kuvanwamo za mine.

Gen Mikhail yemeje ko akaga gakomeye kuri rubanda kageramiye uyu mujyi - avuga ko ibi babasabye byari gutuma abasivile bahungira iburasirazuba cyangwa iburengerazuba.

Mu gusubiza ibyasabwe n’Uburusiya, minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko batazahagarika kurwana kuri Mariupol.

Yasubiwemo n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda agira ati: "Gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo."

Pyotr Andryushenko umujyanama w’umukuru w’uyu mujyi nawe ku cyumweru yatangaje ko bazakomeza kurwana kuri Mariupol.

Ati: "Tuzarwana kugeza ku basirikare bacu ba nyuma."

Yabwiye BBC ko inzira zo guhunga z’Uburusiya zidashobora kwizerwa.

Mariupol ni umujyi w’ingenzi ku Burusiya kandi niwo uri kuberamo imirwano ikomeye cyane muri iyi ntambara.

Abasirikare b’abarusiya barawugose kuva mu byumweru bishize, babuza ubutabazi ubwo aribwo bwose kugera ku bawutuye ubu badafite amashanyarazi, amazi cyangwa gas.

Uyu mujyi uri ku cyambu ariko kugeza ubu ingabo z’Uburusiya ntizirashobora kuwufata.

Hari amakuru avuga ko 90% by’inyubako z’uyu mujyi zangiritse cyangwa zashenywe kuva iyi ntambara itangiye mu byumweru bitatu bishize, abategetsi kandi bavuga ko nibura abantu 2,500 bamaze kwicwa.

Nyuma yo kurasa igisasu ku nzu mberabyombi mu cyuweru gishize aho abantu barenga 1,000 bari barahungiye, ku cyumweru abategetsi ba Mariupol batangaje ko ishuri ry’ubugeni ryari ryahungiyemo abantu 400 ryarashweho igisasu.

Ibikorwa byabaye mbere byo kuvana abasivile muri Mariupol byahagaritswe n’ibisasu by’abarusiya, nubwo abategetsi bavuga ko ababarirwa mu bihumbi bashoboye guhunga mu modoka zabo.

Ku cyumweru, minisitiri w’intebe wungirije yavuze ko abantu 3,985 babashije kuva muri uyu mujyi bagahungira i Zaporizhzhia.

Perezida Zelensky wa Ukraine avuga ko ibikorwa by’Uburusiya byo kugota imjyi ari "ibyaha by’intambara"

Ati: "Ni uburyo bakora ku bushake. Bafite itegeko riboneka ryo gukora ibishoboka bagateza ibyago rubanda mu mijyi ya Ukraine kugira ngo abaturage bemere gukorana nabo."

Umujyi wa Mariupol uri ku nyanja ya Azov ni ingenzi ku Burusiya kuko waba inzira y’ubutaka igeza ku nyanja uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDC:Impunzi 80,000 z’imirwano ya M23 na FARDC zikeneye gutabarwa...

Abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bagera ku 80,000 bamaze...
26 May 2022 0

M23 yigaruriye agace ka Kibumba ikomeje gusatira Umujyi wa Goma

Inyeshyamba za M23 biravugwa ko zikomeje gutsinda ingabo za FARDC ndetse mu...
25 May 2022 0

US: Umusore wishe abantu 21 ku ishuri ry’incuke yabanje kurasa...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022 nibwo hakwirakwiye inkuru...
25 May 2022 0

USA: Umusore yinjiye ku ishuri ry’incuke arasa abantu basaga...

Abana 19 hamwe n’abandi bakuze babiri biciwe mu gitero cy’umusore witwaje...
25 May 2022 0

Abatuye mu nkengero za Goma bahunze ku bwinshi imirwano ya FARDC na...

Imirwano yabaye kuwa kabiri mu bice byegereye Kibumba muri teritwari ya...
24 May 2022 0

Abakinnyi 2 ba Manchester United baheruka gukozanyaho bamenyekanye

Mu minsi ishize nibwo muri Manchester United hasohotse amakuru avuga ko...
24 May 2022 0