Ukraine yashinje Uburusiya kurasa ku baturage, bwo bubihakana bwigamba kwica abajenerali 2
Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko abajenerali babiri ba Ukraine n’abandi basirikare bakuru ba Ukraine bagera muri 50 biciwe mu gitero cya missile.
Iki gitero cyagabwe n’ingabo z’Uburusiya muri Kramatorsk kuwa kabiri ushize nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA .
Kurundi ruhande ariko, abayobozi ba Ukraine batangaje ko abantu 12 bishwe abandi 60 bagakomereka nyuma y’igitero cya missile cy’u Burusiya kuri resitora yari yuzuyemo abantu muri uyu mujyi.
Ubwo babazwaga iby’iki gitero, abayobozi b’u Burusiya bavuze ko bagabye igitero ku bipimo bya gisirikare gusa.
Bahakanye ibirego bya Ukraine byabashije gutera ibisasu ku basivili, bongeraho ko n’ibirindiro by’ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine byarashweho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *