skol
fortebet

Ukraine yigambye gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya i Severodonetsk

Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’akarere muri Ukraine yavuze ko abasirikare b’igihugu cye bisubije igice cy’umujyi wa Severodonetsk wo mu burasirazuba, nyuma y’iminsi atangaje ko bavuye muri uwo mujyi nk’uburyo bw’amayeri y’urugamba.
Biragoye kumenya neza ibirimo kubera i Severodonetsk - mu gihe myinshi mu miyoboro y’itumanaho yaciwe - ariko Guverineri w’akarere yavuze ko abasirikare be basubije inyuma abasirikare bateye.
Serhiy Haidai yavuze ko abasirikare b’Uburusiya mbere bari bigaruriye hafi 70% by’uyu mujyi (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’akarere muri Ukraine yavuze ko abasirikare b’igihugu cye bisubije igice cy’umujyi wa Severodonetsk wo mu burasirazuba, nyuma y’iminsi atangaje ko bavuye muri uwo mujyi nk’uburyo bw’amayeri y’urugamba.

Biragoye kumenya neza ibirimo kubera i Severodonetsk - mu gihe myinshi mu miyoboro y’itumanaho yaciwe - ariko Guverineri w’akarere yavuze ko abasirikare be basubije inyuma abasirikare bateye.

Serhiy Haidai yavuze ko abasirikare b’Uburusiya mbere bari bigaruriye hafi 70% by’uyu mujyi wahoze ari uw’inganda (amahinguriro mu Kirundi).

Ariko nyuma yavuze ko abasirikare ba Ukraine bigaruriye igice kinini cya Severodonetsk.

Uyu mujyi - w’ingenzi mu ho Uburusiya bushaka gufata - umaze ibyumweru umishwaho ibisasu. Guverineri Haidai yanavuze ko kuhagera kw’izindi ntwaro za rutura iki gihugu cyahawe n’Amerika kuzahindura ibintu.

Yavuze ko zizatuma abasirikare b’Uburusiya barwanira ku butaka "biruka".

Mu ijambo rye avuga buri joro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yakwennye (yannyeze) igisirikare cy’Uburusiya - cyahoze gifatwa nk’"igisirikare cya kabiri ku isi".

Yabajije ati: "Hasigaye iki?" Ati: "Kumwenyura ubabaye gusa... ibyaha byo mu ntambara, ikimwaro [isoni] n’urwango".

Ariko icyo gisirikare avuga kiracyagaba ibitero - kandi bizasaba ibirenze amagambo mu kugihagarika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa