skol
fortebet

Ukraine yigamye ko yisubije umujyi wegereye Kyiv

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Amerika abona ko ibyago biri kwiyongera ko Perezida Putin ashobora gukoresha intwaro z’ubumara budasanzwe (biological weapons) kuko asa n’aho nta mahitamo asigaranye.
Mykhaylo Podolyak umujyanama wa Perezida Zelensky we avuga ko kwihagararaho kwa Ukraine kuri gutuma ibiganiro by’impande zombi byihuta.
Gusa yongeraho ko amasezerano y’amahoro azagerwaho n’abategetsi b’impande zombi, nk’uko yabibwiye BBC.
Hagati aho Uburusiya bukomeje kurasa bikomeye i Kyiv, aho abantu (...)

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Amerika abona ko ibyago biri kwiyongera ko Perezida Putin ashobora gukoresha intwaro z’ubumara budasanzwe (biological weapons) kuko asa n’aho nta mahitamo asigaranye.

Mykhaylo Podolyak umujyanama wa Perezida Zelensky we avuga ko kwihagararaho kwa Ukraine kuri gutuma ibiganiro by’impande zombi byihuta.

Gusa yongeraho ko amasezerano y’amahoro azagerwaho n’abategetsi b’impande zombi, nk’uko yabibwiye BBC.

Hagati aho Uburusiya bukomeje kurasa bikomeye i Kyiv, aho abantu umunani bapfuye mu bisasu byarashwe ahatuwe no ku isoko rinini ry’umurwa mukuru.

Ukraine iravuga ko yisubije umujyi wegereye Kyiv

Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko cyisubije umujyi wa Makariv, uri hafi y’umurwa mukuru Kyiv.

Mu makuru aheruka kuri iyi ntambara, ibiro bikuru bya gisirikare byatangaje ko ingabo zasubije inyuma iz’Uburusiya zikazisohora muri uwo mujyi uri kuri 60 km uvuye i Kyiv.

Ibi biro bya gisirikare byanditse kuri Facebook biti: "Ku bw’ubutwari bw’abarinzi bacu, ibendera rya Ukraine ryazamuwe ku mujyi wa Mkariv, umwanzi yahasohowe."

BBC dukesha iyi nkuru ntiyabashije kugenzura ibivugwa n’iki gisirikare.

Bivuzwe nyuma y’iminsi itatu igisasu cya mortier cy’abarusiya kirashwe kuri uyu mujyi aho cyishe abantu batatu kuwa gatanu, nk’uko polisi yaho yabitangaje.

Uburusiya bwongereye ingufu mu kirere

Ingabo z’Uburusiya "zongereye indege zabo mu kirere cya Ukraine" mu masaha 24 ashize, nk’uko igisirikare cya Ukraine kibivuga.

Mu itangazo ryabo bagira bati: "Hejuru yo gukoresha indege zidafite abapilote nyinshi, umwanzi arakoresha izirasa bombe, n’indege z’indwanyi, misile ziraswa kure mu byerekezo byose".

Ingabo za Ukraine zivuga ko kuwa mbere zarashe indege idafite umupilite y’Uburusiya, kajugujugu ebyiri na drones esheshatu. Amakuru BBC itabashije kugenzura.

’Twahagaritse umuhate w’abarusiya"- Zelensky

Perezida Zelensky avuga ko ingabo z’icyo gihugu zabashije kugumisha hamwe abarusiya ntibakomeze kwigira imbere.

Mu butumwa bw’amashusho yatanze kuwa mbere, Zelensky yavuze ko mu gihe abarusiya bakomeje kugerageza kwigira imbere "gahoro gahoro", umuhate wabo kugeza ubu "wahagaritswe".

Zelensky yongeraho ko hari indege y’abarusiya yarasiwe mu kirere cya Kharkiv, umujyi wa kabiri wa Ukraine.

Iby’iyi ndege BBC ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga.

Umugongo wa Putin ’uri ku rukuta’ - Biden

Perezida Joe Biden wa Amerika avuga ko Putin "umugongo we uri ku rukuta" muri Ukraine, ibyongera ibyago ko ashobora gukoresha intwaro z’ubumara (biological and chemical weapons).

Mu nama i Washington DC kuwa mbere, Biden yavuze ko Uburusiya buri gutegura "impamvu mpimbano".

Ati: "Bari kuvuga ko na Ukraine ifite bene izo ntwaro muri Ukraine, icyo ni ikimenyetso kiboneka ko bari gushaka kuzikoresha zombi."

Mu minsi ishize Amerika n’inshuti zayo bakomeje kuvuga ko Uburusiya bushobora kubeshya ko hari intwaro nk’izo muri Ukraine kugira ngo butangire kuzikoresha.

Amerika ivuga ko izo ntwaro zisa n’aho ari uburyo Putin asigaranye muri iyi ntambara itarimo kugenda uko yayitekereje.

Facebook (Meta) imbuga ’ubuhezanguni’

Urukiko rwo mu Burusiya kuwa mbere rwategetse ko itangazamakuru mu Burusiya rigomba kwita kompanyi ya Meta - nyiri Facebook - itsinda ’ry’ubuhezanguni’.

Kare kuri uwo munsi, urukiko rwemeje ihagarikwa ryimbuga za Meta, Facebook na Instagram, runemeza ko ari itsinda ’ry’ubuhezanguni’.

Gusa uko guhagarika ntikureba WhatsApp, nayo ya Meta.

Iyo nyito igomba kuvugwa igihe cyose Meta ivuzwe mu itangazamakuru, nk’uko ikigo cya leta y’Uburusiya gishinzwe kureberera itumanaho cyabitangaje.

Amategeko nkayo akora ku mitwe nka Islamic State, cyangwa imiryango ifitanye isano na Alexei Navalny ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ubu ufunze.

Facebook isanzwe yarafunzwe mu Burusiya kuva tariki 04 z’uku kwezi kwa Werurwe.

Misile za ’hypersonic’ zakoreshejwe ’mu kuyobya’ ibitero byahagaze -UK

Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko Uburusiya bwarashe misile zinyaruka cyane zizwi nka ’hypersonic’ mu buryo bishoboka ko bwari bugamije ’kuyobya kubera kunanirwa kwigira imbere’ ku butaka.

Mu minsi ishize, Uburusiya bwavuze ko bwarashe misile nk’izo - ku nshuro ya mbere mu ntambara - mu burengerazuba bwa Ukraine.

Abategetsi b’Uburusiya bavuga ko misile - izwi nka Kinzhal - ishobora kuraswa kuri 2,000km ikagenda ku muvuduko wa 6,000Km/h.

Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza ariko ivuga ko misile nk’izo zishobora "kudatanga umusaruro" ku Burusiya mu mirwano nk’iyo muri Ukraine.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa