skol

Ukraine yihimuye ku Burusiya yica abaturage babwo 20

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2023

featured-image

Uburusiya bwashinje Ukraine ko yagabye ibitero byaguyemo abaturage babwo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu – aho abantu 20 bishwe abandi barenga 100 barakomereka mu ntara ya Belgorod, hafi y’umupaka.
Guverineri w’iyi ntara avuga ko abana batatu bari mu bapfuye muri kimwe mu bitero bimaze guhitana abantu benshi ku Burusiya kuva butangije intambara kuri Ukraine.
Umutegetsi wa Ukraine wo mu gice cy’umutekano ashimangira ko ikigo kimwe gusa cya gisirikare ari cyo cyatewe ejo ku (…)

Uburusiya bwashinje Ukraine ko yagabye ibitero byaguyemo abaturage babwo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu – aho abantu 20 bishwe abandi barenga 100 barakomereka mu ntara ya Belgorod, hafi y’umupaka.

Guverineri w’iyi ntara avuga ko abana batatu bari mu bapfuye muri kimwe mu bitero bimaze guhitana abantu benshi ku Burusiya kuva butangije intambara kuri Ukraine.

Umutegetsi wa Ukraine wo mu gice cy’umutekano ashimangira ko ikigo kimwe gusa cya gisirikare ari cyo cyatewe ejo ku wa gatandatu.

Ibi bitero bikurikiye ibyakozwe n’Uburusiya ku wa gatanu, byahitanye abantu 39.

Ukraine ivuga ko ibi bitero ari byo bya mbere bikomeye bya misire bikozwe n’Uburusiya kugeza ubu.

Isoko yo mu gice cy’umutekano cya Ukraine yabwiye BBC ko indege zitagira abapilote (drone) zirenga 70 zoherejwe ku bice by’Uburusiya byatewe, mu “kwihorera ibitero by’iterabwoba by’Uburusiya ku mijyi ya Ukraine no ku basivile”.

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya avuga ko Perezida Vladimir Putin yabwiwe ibyerekeye ibi bitero.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa