skol
fortebet

Ukraine yiyemeje kubaha bumwe mu busabe bw’Uburusiya bwakuye ingabo mu mujyi wa Chernobyl

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko Ukraine yiteguye kuganira kuba yaba igihugu kidafite aho kibogamiye ariko ibyo bikemezwa n’amatora rusange.
Ingabo za Ukraine mu makuru zitangaza buri munsi, ubu zavuze ko zikomeje guhindukirana ingabo z’Uburusiya mu bice bitandukanye hafi ya Kyiv ndetse no mu bice bya Donetsk na Luhansk.
Amashuri arasubukura ’online’ kuwa mbere i Kyiv
Abanyeshuri bo mu murwa mukuru Kyiv baratangira amasomo none kuwa mbere - hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.
Umukuru (...)

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko Ukraine yiteguye kuganira kuba yaba igihugu kidafite aho kibogamiye ariko ibyo bikemezwa n’amatora rusange.

Ingabo za Ukraine mu makuru zitangaza buri munsi, ubu zavuze ko zikomeje guhindukirana ingabo z’Uburusiya mu bice bitandukanye hafi ya Kyiv ndetse no mu bice bya Donetsk na Luhansk.

Amashuri arasubukura ’online’ kuwa mbere i Kyiv

Abanyeshuri bo mu murwa mukuru Kyiv baratangira amasomo none kuwa mbere - hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Umukuru w’uyu mujyi yatangaje iri fungura ku cyumweru, avuga ko amasomo "azagendera ku buryo ibintu ubu byifashe…hakoreshejwe uburyo butandukanye bwo kwigisha."

Vitali Klitschko yatangaje kuri Telegram ati: "Akazi gakomeye ku mujyi uyu munsi ni ukubaho no gukora muri ibi bihe bikomeye by’amategeko y’intambara.

"Barashaka kudutera ubwoba. Ariko ibyo ntibizakora."

ONU/UN igereranya ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abana ba Ukraine bahunzeiki gihugu kubera intambara.

Ukraine yiteguye kuganira kuba igihugu kidafite uruhande - Zelensky

Mu kiganiro yahaye kimwe mu binyamakuru byigenga mu Burusiya, Zelensky yagize ati: "Kwizezwa umutekano no kutagira uruhande dufata, kutagira intwaro kirimbuzi. Turabyiteguye. Iki ni igihe cy’ingenzi cyane."

Yashimangiye ariko ko iby’ibanze kuri we ari ubusugire n’ubudakorwaho bw’ubutaka bwa Ukraine mu biganiro bigiye gusubukura n’Uburusiya.

Ibi biganiro biteganyijwe gutangira muri iki cyumweru muri Turkiya.

Mu butumwa bwa Video yaraye atanze yagize ati: "Birumvikana ko intego yacu ari amahoro no kugaruka mu buzima busanzwe mu gihugu cyacu vuba bishoboka."

Biden yisubiyeho kubyo yavuze kuri Putin

Perezida Joe Biden wa Amerika abajijwe n’abanyamakuru niba yarahamagariye gukuraho ubutegetsi mu Burusiya, yasubije ati: "Hoya".

Mu ijambo rye kuwa gatandatu ari mu murwa mukuru Warsaw wa Pologne ariko yavuze ko Putin "adashobora kuguma ku butegetsi".

Ibiro bya Kremlin I Moscow byasubije ko "ibyo ntibigenwa na Biden - perezida w’Uburusiya atorwa n’abarusiya".

Ibyavuzwe na Biden byateje urwicyekwe mu nshuti za Amerika, aho Perezida Macron w’Ubufaransa yaburiye ko amagambo akarishye ashobora kuburizamo ibiganiro by’amahoro.

Abarusiya bavuye mu mujyi wa Chernobyl - umutegetsi waho

Ingabo z’Uburusiya zavuye mu mujyi zari zafashe uri hanze gato y’uruganda rutunganya ingufu za nikleyeri rwa Chernobyl nyuma y’imyigaragambyo y’abawutuye, nk’uko mayor wawo abivuga.

Yuri Fomichev yatangaje ibyo none kuwa mbere mu mashusho ya video avuga ko abasirikare barangije akazi "bari baje gukora" bakava muri uyu mujyi wa Slavutch.

Kuwa gatandatu ingabo z’abarusiya zafashe umujyi muto wa Slavutch ndetse zinafunga igihe gito uriya mutegetsi wawo.

Gusa imyigaragambyo y’amagana y’abaturage baho yatumye aba basirikare bahita barekura uyu mutegetsi wabo.

Slavutch ni umujyi muto ahanini utuwe n’abakozi babungabunga icyari uruganda rw’ingufu za nikleyeri rwa Chernobyl ubu rudakora- aha habereye akaga kirimbuzi ko mu 1986.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa