Ukraine yongeye gusukwaho ibisasu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

Uburusiya bwibasiye Ukraine mu yindi nkubiri y’ibitero, umunsi umwe nyuma yuko buyigabyeho kimwe mu bitero binini cyane byo mu kirere bibayeho muri iyi ntambara.
Kuri uyu wa kabiri, Ukraine yaburiye abaturage ko hagiye kubaho ibitero byo mu kirere, ubwo abagenzuzi b’ikirere ba Ukraine batahuraga indege z’Uburusiya zigaba ibitero bya misile zihuta cyane kurusha umuvuduko w’ijwi zizwi nka ’hypersonic missiles’.
Hanatangajwe ko habayeho ibitero byinshi by’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote zizwi nka ’drone’.
Igisirikare cya Ukraine kirinda ikirere kivuga ko igihugu cyose kiri ku nkeke (ibyago) y’igitero cy’intwaro yo mu bwoko bwa ’ballistic’.
Itangazo rya minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ryavuze ko intwaro zidahusha zirasa kure zo mu kirere n’izirasira mu nyanja zakoreshejwe mu kurasa ku bigo by’ingufu z’amashanyarazi n’ibikorwa-remezo bijyanye na zo muri Ukraine, harimo no mu murwa mukuru Kyiv, mu karere ka Lviv, mu karere ka Kharkiv no mu karere ka Odesa.
Abantu nibura batandatu barapfuye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse, ubwo uturere turenga kimwe cya kabiri cy’uturere twa Ukraine twagabwagaho ibitero na ’drone’ n’ibisasu bya misile by’Uburusiya.
Ibikorwa-remezo by’amashanyarazi byarashweho, bituma umuriro ubura mu mijyi myinshi, ndetse bigira ingaruka no ku buryo bwo kubona amazi.
Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ibyo bitero ari "agahomamunwa", avuga ko Amerika izakomeza gufasha umuyoboro w’amashanyarazi wa Ukraine.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Lammy yamaganye "ibitero by’ubugwari bya misile na drone by’Uburusiya ku bikorwa-remezo bya gisivile".
Abantu batatu bamaze kumenyekana ko bapfiriye muri ibi bitero bishya.
Inyubako y’ibikorwa-remezo bya gisivile yarashweho mu mujyi wa Kryvyi Rih mu ijoro ryo ku wa mbere, abantu babiri barapfa. Abantu benshi baburiwe irengero.
N’i Zaporizhzhia, umukuru w’ubutegetsi bw’ako karere Ivan Fedorov, yavuze ko umugabo umwe yishwe, ndetse umugabo n’umugore barakomereka mu mujyi wa Zaporizhzhia.
Umutegetsi waho Yevhen Sytnychenko yatangaje ko hari abapfuye, avuga ko inzu, amaduka n’imodoka byangiritse.
Kryvyi Rih, rwagati muri Ukraine, ni wo mujyi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avukamo.
Ibiturika byanatangajwe ko byumvikanye i Kyiv, no mu turere twa Sumy, Khmelnytsky na Mykolayiv.
Hanatahuwe uburyo bwo kurasa misile nyinshi zihuta cyane kurusha ijwi zo mu bwoko bwa ’ballistic’ zirasirwa mu kirere, zigorana ku bwirinzi bwo mu kirere mu kuzifata.
Ibi bitero bishya birimo kubonwa nko kugerageza kw’Uburusiya kwo kongera gushimangira ko bugenzura iyi ntambara, nyuma yuko Ukraine iherutse kwigarurira ubutaka mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.
Uburusiya bwatangiye kurasa ku bikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine kuva mu ntangiriro y’igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine, cyatangiye muri Gashyantare (2) mu 2022.
Mu mezi ya vuba aha ashize, bwasubukuye ibitero byabwo ku muyoboro w’amashanyarazi wa Ukraine, bituma umuriro w’amashanyarazi ubura kenshi mu gihugu.
Ku wa mbere, Zelensky yasabye inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba, zirimo Ubwongereza, Amerika n’Ubufaransa, guhindura amategeko yazo zikareka Ukraine igakoresha intwaro zayihaye, ikazirashisha kure cyane mu Burusiya.
Ukraine yemerewe gukoresha zimwe mu ntwaro z’uburengerazuba mu kurasa imbere mu Burusiya – ariko zitari intwaro zo kurasa mu ntera ndende.
Zelensky yavuze ko "dushobora gukora byinshi kurushaho mu kurinda ubuzima" niba igisirikare cy’ibihugu by’Uburayi kirwanira mu kirere gikoranye n’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *