Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Uburusiya na Ukraine barimo kurwanira umujyi wa Sievierodonetsk metero ku yindi.Yasavye ibihugu bicuditse gufashisha igihugu cye intwaro zikomeye zamufasha guhagarika ibitero bya misile z’Uburusiya.
Mu ijambo yatangaje akoresheje uburyo bwa videwo ku mugoroba w’ejo, Zelenskyy avuga ko Uburusiya butarahindura intumbero yabwo yo gufata imijyi ya Lysychansk, Bakhmut, Slovyansk, no kwigarurira umujyi wa Sievierodonetsk.
Umujyanama wa Prezida Zelenskyy, Mykahilo Podolyak, yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “ kugira ngo duhagarike intambara,dukeneye intwaro zikomeye zifite ububasha bw’izo bafite”.
Yashyize ku rutonde intwaro zitandukanye zirimo izitera za rokete, ibimodoka byo mu ntambara hamwe n’utudege tudakenera abapilote.
Mu gihe hategerejwe inama ya ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu by’Uburayi izaba ku itariki 15 z’uku kwezi kwa gatandatu,Minisitiri Podolyak yagize ati “ Dutegereje umwanzuro uzafatwa.”
IJWI RY’AMERIKA
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN