skol
fortebet

Ukraine: Zelensky yaburiye abasirikare ba Russia bari ku ruganda rw’ingufu kirimbuzi

Yanditswe: Sunday 14, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine yaburiye ko abasirikare b’Uburusiya abo ari bo bose barasa ku ruganda rugoswe rw’ingufu za nikleyeri rwa Zaporizhzhia bazaraswaho n’inzego z’umutekano.
Mu ijambo avuga buri joro yavuze ku wa gatandatu, Volodymyr Zelensky yavuze ko umusirikare uwo ari we wese w’Uburusiya urasa kuri urwo ruganda cyangwa urasira kuri urwo ruganda azaba uwo "kuraswaho mu buryo bwihariye" na Ukraine.
Yanashinje Uburusiya guhindura urwo ruganda ikigo cya gisirikare no kurukoresha nk’"igikangisho (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine yaburiye ko abasirikare b’Uburusiya abo ari bo bose barasa ku ruganda rugoswe rw’ingufu za nikleyeri rwa Zaporizhzhia bazaraswaho n’inzego z’umutekano.

Mu ijambo avuga buri joro yavuze ku wa gatandatu, Volodymyr Zelensky yavuze ko umusirikare uwo ari we wese w’Uburusiya urasa kuri urwo ruganda cyangwa urasira kuri urwo ruganda azaba uwo "kuraswaho mu buryo bwihariye" na Ukraine.

Yanashinje Uburusiya guhindura urwo ruganda ikigo cya gisirikare no kurukoresha nk’"igikangisho cya nikleyeri".

Uburusiya bwafashe urwo ruganda mu kwezi kwa gatatu nyuma y’imirwano ikomeye.

Ni rwo ruganda rwa mbere runini rw’ingufu za nikleyeri i Burayi, kandi ruri ahantu h’ingenzi mu mujyi wa Nikopol wo mu majyepfo ya Ukraine.

Abakozi mu bya tekinike b’Abanya-Ukraine baracyakoresha urwo ruganda, nubwo rwigaruriwe n’Uburusiya.

Muri iki cyumweru, uru ruganda rwarashweho n’imbunda za rutura, Uburusiya na Ukraine buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwarashe kuri urwo ruganda.

Mu ijambo rye rya nijoro ari mu murwa mukuru Kyiv, Zelensky yavuze ko Uburusiya burimo gukora "ubushotoranyi buhoraho" mu kurasa kuri urwo ruganda.

Yavuze ko abasirikare bari kuri urwo ruganda barukoresheje nk’ibirindiro byabo byo kurasiramo umujyi wa Nikopol n’umujyi bituranye wa Marganets.

Yagize ati: "Buri musirikare w’Uburusiya urasa ku ruganda, cyangwa akarasa yikinze ku ruganda, agomba kumva ko ahinduka uwo kuraswaho mu buryo bwihariye n’ubutasi bwacu, inzego z’umutekano zihariye zacu, igisirikare cyacu".

Yongeyeho ko "buri munsi" kwigarurira urwo ruganda kw’Uburusiya "kongera inkeke y’iyoherezwa ry’ingufu [zarwo] ku Burayi".

Ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine na bwo bwashinje Uburusiya ubushotoranyi mu gushyira igifaru cyigendesha cya Pion hanze y’umujyi uri hafi aho, no kugisiga irangi mu mabara y’ibendera rya Ukraine, mu kugerageza guhindanya isura (izina) ya Ukraine.

Muri iki cyumweru, iperereza rya BBC ryahishuye ko abakozi benshi b’Abanya-Ukraine bo kuri urwo ruganda bakora bacunzwe n’abarinzi bitwaje intwaro, kandi bagakorera mu buryo bugoye cyane.

Ku wa kane, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bikize cyane ku isi bihuriye mu itsinda rya G7, basabye ko Uburusiya buva kuri urwo ruganda ako kanya.

Kuburira kwabo kwunze mu bikubiye mu matangazo y’ikigo mpuzamahanga cy’umuryango w’abibumbye cy’ubugenzuzi bw’ingufu za nikleyeri (IAEA), yasabye ko harangira "ibikorwa bya gisirikare byose bishyira mu kaga umutekano wa nikleyeri".

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yaburiye ko uko ibintu bimeze kuri urwo ruganda bishobora "kugeza ku makuba".

Ariko Uburusiya bwakomeje guhakana buvuga ko nta kibi bwakoze kuri uru ruganda.

Ndetse na Vladimir Rogov, umutegetsi washyizweho n’Uburusiya muri ako gace, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko abasirikare ba Ukraine barimo kurasa kuri urwo ruganda.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko yigaruriye urwo ruganda mu gukumira ko hagira ibintu by’ubumara birusohokamo mu gihe cy’imirwano muri ako karere.

Abategetsi bo muri iyi minisiteri bakorera muri ONU basabye ko haba inama yihutirwa y’akanama k’umutekano ka ONU yo kwiga ku kuntu ibintu bimeze kuri urwo ruganda. Iyi nama izabera i New York ku wa kane.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa