skol
fortebet

Ukrane:Zelensky yise igitero Uburusiya bwagabye ku bitaro icy’ubugome bukabije

Yanditswe: Saturday 27, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko abantu nibura babiri bishwe naho abandi barenga 30 barakomereka mu gitero cya misile cy’Uburusiya ku ivuriro ryo mu mujyi wa Dnipro mu burasirazuba bwa Ukraine.

Sponsored Ad

Umukuru w’akarere Serhiy Lysak yavuze ko abahungu babiri, umwe w’imyaka itatu n’undi w’imyaka itandatu, na bo bari mu bakomeretse muri icyo gitero cyo ku wa gatanu.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo gitero ari "ubugome bukabije".

Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byakajije umurego mu byumweru bya vuba aha bishize, mbere y’igitero cyitezwe cya Ukraine cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya.

Zelensky yatangaje videwo y’ivuriro ryangiritse igaragaza abazimya umuriro bahari, n’umwotsi uzamuka hejuru y’iyo nyubako.

Yagize ati: "Abakora iterabwoba b’Abarusiya nanone bemeje ko ari abarwanyi bibasira ikintu icyo ari cyo cyose cy’umutima wa kimuntu kandi kivugisha ukuri".

Mbere yaho, Lysak yavuze ko ku wa kane nijoro ako karere kagabweho "igitero kinini...kirimo ibisasu bya misile n’indege nto zitarimo umupilote [drone]".

Yagize ati: "Ni ijoro rigoye cyane. Hari hari urusaku rwinshi.

"Dnipro yababaye".

Aho ku ivuriro hagabwe icyo gitero, abazimya umuriro bakase ibiti bakoresheje inkero (urukero) kugira ngo bashobore kugeza uruhombo rw’amazi ku ndimi z’umuriro wari wibasiwe iyo nyubako nini y’amagorofa atatu.

Hagati aho, mu byasenyutse, amatsinda y’abakora ubutabazi yari arimo gushakisha abantu babiri baburiwe irengero.

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko barashe bagahanura misile 17 na drone 31 zoherejwe n’Uburusiya.

Drone nyinshi na za misile zarashe ku hantu ho mu mujyi wa Dnipro no mu mujyi wa Kharkiv wo mu burasirazuba, harimo no ku bubiko bw’ibitoro.

Umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine na wo warashweho, ndetse abategetsi bavuze ko ibisigazwa bya za drone zahanuwe byaguye ku gisenge cy’iduka, mu gihe inzu n’imodoka nyinshi byangiritse.

Mu Burusiya, ku wa gatanu mu gitondo igisasu cyangije inyubako yo kubamo inarimo n’ibiro byo gukoreramo mu mujyi wa Krasnodar wo mu mujyepfo.

Guverineri w’ako karere Veniamin Kondratyev, yavuze ko icyo gisasu cyatejwe na drone ebyiri za Ukraine, ati:

"Habayeho kwangirika kw’inyubako zimwe, ariko ibikorwa-remezo by’ingenzi cyane ntibyangiritse. Kandi icy’ingenzi cyane ni uko nta bapfuye cyangwa ngo bakomereke".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa