Umubare w’Ingabo SADC iteganya kohereza mu burasirazuba bwa RDC wamenyekanye
Yanditswe: Saturday 30, Dec 2023
Umuryango wa SADC watangiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko wari wabisezeranyije muri Gicurasi mu nama i Namibia.
Nyuma y’amezi arindwi hemejwe kohereza izi ngabo, ku wa Gatatu ushize nibwo abasirikare ba mbere ba Afurika y’Epfo bageze mu Mujyi wa Goma. Gusa haribazwa ku nshingano izi ngabo zije gukora cyane ko hari abakeka ko zije kurwanya M23.
Ikibazo cya mbere ni umubare w’izi ngabo. Abasirikare ba Afurika y’Epfo kuwa 27 Ukuboza bageze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ntiyavuze umubare w’abamaze kuhagera, ariko amakuru atandukanye yemeza ko bashobora kuba basaga gato 200. Aba basirikare bategereje abandi, bazava muri Tanzania na Malawi. Ariko itariki yo kuhagera ntiramenyekana neza nk’uko amakuru agera kuri RFI avuga.
Hagendewe ku nyandiko y’imbere muri SADC yo ku itariki ya 14 Ukuboza RFI yabashije kubona, bivugwa ko izi ngabo zizaba zifite ubutumwa bw’amezi 12 kandi bugomba koherezwamo ingabo zingana na Brigade cyangwa abasirikare bagera ku 7.000, ndetse n’ubufasha bwo mu kirere, amazi ndetse n’intwaro zirasa kure.
Ingabo za SADC zigomba "gushyigikira iza FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu", nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko ariko iyo mitwe iyo ari yo. Gusa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula we avuga ko ngo ubu butumwa bugamije ahanini kurwanya inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za SADC zikaba zatangiye kugera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zisimbura iza EAC zari zihamaze umwaka ariko zikirukanwa muri iki gihugu nyuma yo kutumvikana n’abayobozi ba Congo ku nshingano zari zifite, aho bazihatiraga kurwana na M23 kandi bitari muri manda yazizanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *