Umugaba mukuru wa FARDC mu butumwa bwo kugenzura ingabo i Kisangani
Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

Lt. Gen. Jules Banza, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, yageze ku Cyumweru, itariki ya 23 Werurwe 2025, i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, mu rwego rwo kugenzura ingabo no kureba ko ziteguye kurinda uyu Mujyi ushobora gufatwa na M23 mu minsi iri imbere.
Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani, yakiriwe na Lt. Gen. Pacifique Masunzu ndetse n’abayobozi ba gisivili n’abasirikare baho. Uru ruzinduko ruri mu ruzinduko ruzenguruka igihugu rugamije gusuzuma gahunda z’umutekano n’imikorere y’imitwe ya gisirikare yoherejwe mu gihugu hose, cyane cyane mu karere ka 3 k’ubwirinzi.
Mu ruzinduko rwe, Lt. Gen. Jules Banza arateganya gusura ahantu henshi h’ingenzi hakoreshwa n’igisirikare mu karere. Intego nyamukuru y’ubu butumwa ni ugusuzuma uko ingabo ziteguye, kumenya ibibazo zishobora kuba zifite z’ibikoresho cyangwa imikorere , ndetse no gushimangira imikorere y’ingabo kuri terrain.
Uru ruzinduko rw’isuzuma rwerekana icyifuzo cy’abayobozi b’igisirikare cya Congo cyo kugenzura byimazeyo ingabo zishinzwe kurinda ubutaka bw’igihugu n’ubusugire bw’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *