skol
fortebet

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda ari mu bateguye umutwe w’ingabo wo kujya gufasha RDC

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura yari mu Bagaba Bakuru b’Ingabo zo mu bihugu birindwi bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bateguye umushinga w’Ingabo za EAC zizoherezwa mu Butumwa bwo guhshya inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku wa 19 /06/2022, nibwo Abakuru b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa EAC bahuriye i Nairobi biga ku mutwe w’ingabo uhuriweho n’ibi bihugu kugira ngo ugerageze kuzana amahoro mu burasirazuba bwa (...)

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura yari mu Bagaba Bakuru b’Ingabo zo mu bihugu birindwi bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bateguye umushinga w’Ingabo za EAC zizoherezwa mu Butumwa bwo guhshya inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku wa 19 /06/2022, nibwo Abakuru b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa EAC bahuriye i Nairobi biga ku mutwe w’ingabo uhuriweho n’ibi bihugu kugira ngo ugerageze kuzana amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Abitabiriye barimo uwa South Sudan, Burundi, RDC, Kenya, Rwanda, Uganda&Tanzania.

Ku wa Mbere, Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeje uwo mushinga wo gushyiraho ingabo zihuriweho, banasaba ko uhita utangira inshingano.

U Rwanda rwiteguye gutanga ingabo zarwo muri uwo mutwe wihariye ugamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro muri RDC.

Icyakora Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko inama y’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yemeje ko abasirikare b’u Rwanda "badakwiye kuba" mu mutwe w’ingabo z’akarere zitezwe koherezwa kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo mu byumweru biri imbere.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, ibyo u Rwanda na M23 bahakana.

Iyi nama yo ku wa mbere yateraniye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, ari na yo yitezwe kuyobora uyu mutwe w’ingabo z’akarere.

Yanategetse ko imirwano ihagarara aka kanya no "kuva mu bice biherutse kwigarurirwa".

Mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Nta cyo umutwe wa M23 wari watangaza ku mugaragaro kuri ibi byemejwe n’abakuru b’ibihugu bo muri EAC kandi nturanasubiza ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ubivugaho.

Hagati aho, ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya ruguru bwasohoye itangazo buvuga ko bibujijwe ku bacuruzi n’abakozi ba gasutamo kwinjiza no kohereza ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana.

Iryo tangazo ryashizweho umukono na Liyetona Jenerali Ndima Constant rivuga ko uzabirengaho "azafatwa nk’ukora ubucuruzi bwa magendu ufatanya n’umwanzi akazabiryozwa n’amategeko", asaba Uganda gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Mu nama ya EAC yo ku wa mbere, hanasabwe ko imvugo iyo ari yo yose ihembera urwango n’inkeke iganisha kuri jenoside n’indi mvugo iyo ari yo yose yo kugumura abantu muri politiki bigomba guhagarara kandi bikamaganwa n’impande zose.

Iyi nama ya gatatu kuri DR Congo yari yitabiriwe na ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kii rwa Sudani y’epfo, Félix Tshisekedi wa DR Congo, Tanzania yari ihagarariwe n’ambasaderi wayo muri Kenya John Simbachawene hamwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari watumije iyo nama nk’umukuru wa EAC muri iki gihe.

Iyi nama yemeje ko inzira ya politiki ikwiye kongererwa imbaraga n’impande zose kugira ngo abaturage ba DR Congo bagire umutekano kandi bashobore gusubukura ibikorwa byabo by’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa