skol
fortebet

Umugabo yishe nyina bapfuye idini yari yinjiyemo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 20, Sep 2023

Umugabo yishe nyina bapfuye idini yari yinjiyemo

Sponsored Ad

skol

Ku wa kabiri,umugabo w’imyaka 45 yishe nyina nawe ariyahura bari mu rugo rwabo i Githunguri, mu Ntara ya Kiambu muri Kenya.

Ibi ngo byabaye nyuma yo kutumvikana iwabo

Bivugwa ko Simon Kimani yasunitse nyina Mercy Maingi w’imyaka 75 mu cyobo gifata amazi mbere yo kwiyahura nawe asimbukiye muri iryo cyobo.

Nk’uko amakuru aturuka mu muryango wabo abitangaza, Kimani na nyina ntibumvikanye ku myizerere n’imigenzo y’idini yari yagiyemo

Iyo myizerere itavugwaho rumwe yateje amakimbirane hagati y’aba bombi harimo gukata imyanya y’ibanga y’abagore (FGM) no kwemera gushakana n’abagore benshi.

Uyu mubyeyi yarwanyije iyi myemerere kandi ngo yari yaraburiye uyu muhungu we ko bazashwana najya muri iryo dini.

Itsinda ryo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiza muri iyo ntara niryo ryakuye imirambo muri icyo cyobo.

Hagati aho, abapolisi bo muri Githunguri barimo gukora iperereza kuri ubu bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa