skol

Umugore ukiri muto yatabaye by’igitangaza agace atuyemo kari kagiye kurimburwa na Hamas

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Umugore wo muri Isiraheli yashimiwe nk’intwari nyuma yo gukiza aho batuye intagondwa zo mu mutwe wa Hamas zari zije kubatsemba aho batuye.

Inbar Lieberman yafashije mu guhuriza hamwe ingamba zatumye aba baturage kwirwanaho bica abarwanyi barenga 20 ba Hamas bari bateye iwabo i kibbutz muri Nir Am, ku birometero bike uvuye i Gaza.

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu ubwo Hamas yagabaga igitero gitunguranye kuri Isiraheli, Inbar w’imyaka 26 y’amavuko yahise agira icyo akora maze atanga intwaro ku barinzi b’agace k’iwabo.

Umujyi muto batuyemo w’abantu 700 wari ufite itsinda ry’abashinzwe umutekano rigizwe n’abanyamuryango 12 gusa, riyobowe n’uyu Inbar.

Inbar yahise afatanya n’aba bantu 12 bashinzwe umutekano maze abashyira mu myanya hirya no hino muri kibbutz.

Uyu mukobwa w’intwari yishe abantu batanu ba Hamas abandi bagenzi be bica abarenga 20 mu gihe cy’amasaha ane bamaze bagoswe.

Umwe mu batuye muri aka gace yahishuye ubutwari bwa Inbar ko yumvise amasasu agahita akoranya aba barinzi b’agace bagafata intwaro kare batazuyaje byarokoye benshi bari bagiye kwicwa.

Uyu Ilit Paz yagize ati"Inkuru y’ubutwari bwe izamara ibisekuruza byinshi muri Isiraheli."

Bitewe n’igikorwa gikomeye cy’ubutwari cya Inbar, Kibbutz yarokotse - ariko abaturage baturanye ntibagize amahirwe kuko bishwe cyane na Hamas.

Abarenga 3.000 byemejwe ko bapfuye muri Isiraheli na Gaza ndetse abandi ibihumbi bakomeretse.

Minisitiri w’intebe Netanyahu yise Hamas ibyihebe "bibi kurusha ISIS" maze avuga ko Isiraheli izabatsemba "imbaraga zitigeze zibaho na mbere."

Ibi byihebe byavuze ko abanya Isiraheli byafashe bugwate bizabica amashusho atambuka imbonankubone kuri TV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa