skol

Umugore yakubise umugabo we umuhini bapfuye igitoki amwambura ubuzima

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2024

featured-image

Umugabo witwa Vincent Ntirampeba wo mu gihugu cy’u Burundi yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umugore we umuhini amuziza igitoki. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Nzeri, mu Mudugudu wa Gahise wo muri Komini Butanganzwa, mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’igihugu.

Umuyobozi w’ibanze wemeje aya amakuru yasabye abaturage kubana neza no kutihanira mu gihe habaye amakimbirane. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi na polisi.

Impamvu y’uru rugomo rwavuyemo urupfu ni amakimbirane yo mu miryango. Nk’uko abaturanyi b’abashakanye babitangaza, ngo uyu mugore yishe umugabo we "amuziza kugurisha urutoki."

Abaturanyi batabaye iryo joro bagize bati: “Intonganya zahise zitangira umugore akubita umugabo we mu mutwe. Vincent Ntirampeba yahise ata ubwenge. ”

Uyu mugabo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Musema muri iryo joro. Bucyeye kuwa Kane, yapfiriye mu nzira, ubwo yimurirwaga muri kimwe mu bigo nderabuzima i Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu), nk’uko abagize umuryango we babitangaza.

Nk’uko amakuru agera kuri SOS Media Burundi abitangaza, abaturage habuze gato ngo bihanire uyu mugore iyo hataba abapolisi batabaye.

Umwe mu bayobozi b’ibanze wemeje aya makuru, yongeyeho ko hateganijwe inama y’umutekano yibutsa abashakanye kubana mu mahoro.

Vincent Ntirampeba asize abana batanu n’umupfakazi wabaye umwicanyi.

Ukekwaho icyaha, Béatrice Yamuremye, yatawe muri yombi n’abapolisi kuri ubu akaba afungiwe muri kasho ya sitasiyo ya polisi ya Butaganzwa, aho agomba kuburanishwa ku cyaha cy’ubwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa