Umugore yatemye umugabo we amuziza ko atamuhahiye inyama kuri noheli
Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2023
Umugore mu karere ka Amolatar mu majyaruguru ya Uganda arafunzwe akurikiranweho gutema umugabo we mu mutwe, amuziza ko atamuhahiye inyama kuri Noheli.
Polisi ikomeje iperereza kuri uyu mugore watemye umugabo we witwa Denis Obua w’imyaka 44,mu ijoro ribanziriza noheli.
Umugore witwa Milly Acen niwe watemye uyu mugabo we mu mutwe inyuma akoresheje umupanga.Ibi byabereye mu mudugudu wa Abutataro ubwo uyu mugabo yari atashye imbokoboko nta nyama azanye.
Ibi ngo byatangiye nyuma y’uko Acen amenye ko umugabo we yaguriye undi mugore inyama, bivugwa ko ari mukeba we hanyuma agataha mu rugo we nta n’inusu amuzaniye
Mu kumwereka ko bimubabaje,uyu mugore yafashe umuhoro amutema mu mutwe mu gice cy’inyuma.
Iki gikorwa cyatumye afungwa, abayobozi ubu barimo gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Ibitekerezo
Ntuye mu Rwanda uwo mugore yarahemutse ariko ubwo byabereye Uganda banyarwandakazi muramenye ntimugakore ayo mabara.