skol
fortebet

Umuhanzi uzwi cyane w’Umurusiya Alla Pugacheva yamaganye intambara muri Ukraine

Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu baririmbyi bazwi cyane mu Burusiya, Alla Pugacheva, yasabye ko abategetsi b’Uburusiya batangaza ko ari "umukozi w’amahanga", mu kwifatanya n’umugabo we Maxim Galkin unenga bikomeye intambara yo muri Ukraine.

Sponsored Ad

Umwe mu baririmbyi bazwi cyane mu Burusiya, Alla Pugacheva, yasabye ko abategetsi b’Uburusiya batangaza ko ari "umukozi w’amahanga", mu kwifatanya n’umugabo we Maxim Galkin unenga bikomeye intambara yo muri Ukraine.

Uwo mugabo, na we uzwi cyane mu myidagaduro, ku wa gatanu Uburusiya bwatangaje ko ari "umukozi w’amahanga" nyuma yuko yamaganye igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

Ku mbuga nkoranyambaga, Pugacheva yise umugabo we "Umurusiya nyakuri ukunda igihugu udashobora kumungwa na ruswa, ushaka... iherezo ku gupfa kw’abagabo bacu bapfira intego zishingiye ku kwibeshya".

Pugacheva amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umuhanzi uzwi cyane.

Yavuze ko "intego zo kwibeshya" z’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, muri Ukraine "zituma igihugu cyacu kiba igicibwa n’ubuzima bw’abaturage bacu bugorana cyane".

Yongeyeho ko Galkin, umunyarwenya, utangaza ibiganiro kuri televiziyo akaba n’umuririmbyi, yashakaga "uburumbuke ku gihugu cyamubyaye, amahoro, n’ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza".

Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka, umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko abasivile batari munsi ya 5,718 bapfuye, naho 8,199 barakomereka, mu gihe Abanya-Ukraine barenga miliyoni zirindwi babaye impunzi mu bice bitandukanye by’i Burayi.

Umubare nyawo w’abasivile bapfuye byemezwa ko urenzeho uwo abantu babarirwa mu bihumbi. Abarwanyi babarirwa mu bihumbi za mirongo barishwe cyangwa barakomereka.

Uburusiya, igihugu cyohereza ibitoro byinshi mu mahanga, buri mu rugamba rwo mu rwego rw’ubukungu hamwe n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika), bwabufatiye ibihano bikomeye kubera igitero cyabwo kuri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa