skol

Umuherwe w’Umurusiya yiyemeje kuzahemba akayabo umuntu uzamuzanira umutwe wa Putin

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 March 2022

Umucuruzi w’Umurusiya, Alex Konanykhin, yatanze akayabo ka 1.000.000 y’amadolari yo guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru, ubwo Uburusiya bwari bukomeje gutera Ukraine.

Inyandiko yashyize kuri LinkedIn yari iherekejwe n’ifoto ya Putin n’amagambo agira ati "Wanted: Dead or Alive. Vladimir Putin for mass murder.".

Konanykhin yanditse kuri LinkedIn ati: "Ndasezeranya kuzishyura amadorari 1.000.000 abofisiye (bubahiriza inshingano zabo z’itegeko nshinga, bazata muri yombi Putin nk’uwakoze ibyaha by’intambara hakurikijwe amategeko y’Uburusiya n’amahanga."

Putin ntabwo ari perezida w’Uburusiya kuko yaje ku butegetsi biturutse kuri Operasiyo idasanzwe yo guturika kw’amazu y’amagorofa mu Burusiya, hanyuma arenga ku Itegeko Nshinga akuraho amatora anyuze mu muco kandi yica abamurwanyaga."

Uyu mucuruzi yongeyeho ati: "Njye nk’Umurusiya n’umuturage w’Uburusiya, mbona ko ari inshingano zanjye mu korohereza Uburusiya kwitandukanya n’ubunazi. Nzakomeza ubufasha bwanjye kuri Ukraine mu bikorwa by’ubutwari bwo guhangana n’igitero cy’ubuhotozi cya Putin".

Ijambo ry’ikirusiya Orda risobanura "horde", agatsiko k’abakora ibikorwa bya kinyamaswa.

Alex Konanykhin ninde ?

Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru The Washington Post cyo mu 1996, Alex Konanykhin yize mu Ishuri Rikuru ry’Ubugenge n’ikoranabuhanga rya Moscou mbere yo kurivamo afungura koperative y’Ubwubatsi. Nyuma yagiye mu bundi bucuruzi, nk’amabanki, ububiko n’imitungo itimukanwa.

Mu 1992,yabaye umwami mu bucuruzi, amasosiyete ye yari afite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari. Ndetse yari mu ntumwa za mbere za Perezida w’Uburusiya, Boris Yeltsin i Washington muri uwo mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble UWINEZA JEANETTE +250786001754

    UMUTWE WA PUTINE ?: NAHO IBYAHA BYE BYATUKURA TUKUTUKU YABIHINDURA UMWERU BIGASA NA SHEREGI UWO NI YESU CHRISTO
    IMANA YATUREMYE NTIYANGA UMUNTU YANGA IBYAHA BYE NUWAZANYE IBYAHA aricyo satani PUTINE TUMUSENGERE AHINDUKE
    NTABWO IGISUBIZO ARI UKUMWICYA AHUBWO IGISUBIZO CYIZA NUKO YAKWIHANA AKAKIRA YESU AKABA UMWAMI NUMUKIZA WE.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0