skol

Umujyi wa Beni urasa n’ufunzwe kubera imyigaragambyo ikomeye

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Umunsi ubaye uwa kabiri, umujyi wa Beni utarangwamo igikorwa na Kimwe kubera imyigaragambyo y’abanye congo basaba ko ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa muri kariya karere gihagarara, Sosiyete sivile ikaba yasabye ko habaho iminsi itanu nta gikorwa (Cinq jours de ville morte) kugira ngo bumvikanishe agahinda kabo.

Ni ibikorwa byatangiye kuwa 15 Gicurasi ku busabe bwa Sosiyete sivile yashakaga gusaba Leta guhagarika ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa muri kariya gace.

Sosiyete sivile yari yasabye ko habaho iminsi itanu nta gikorwa gikorerwa muri uwo mujyi ndetse no ku dusoko tuwukikije (Cinq jours de ville morte).

ubwo umujyi watangiraga mo iyi myigaragambyo, n’inzira zose ziwunyuramo zarafunzwe, abantu basabwa kuguma mu ngo zabo nibura iriya minsi itanu kugira ngo bumvikanishe akababaro kabo.

Uyu mujyi ugaragara mo aba Polisi gusa ndetse n’insoresore zizenguruka impande n’impande z’uwo mujyi, aho nta muntu cyangwa ikinyabiziga cyemerewe gutambuka, ndetse na Moto zikaba zitemerewe gutambuka kereka kuba uziranye na bamwe muri abo basore.

Imiryango itegamiye kuri Leta yasabye Leta gukora iyo bwabaga bakarwanya iki kibazo cy’umutekano muke ubarizwa muri uyu mujyi bavuga ko ufite aho uhuriye n’ibibazo bibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru.aba baturage kandi bakaba bahora batunga agatoki Leta kuko itarwanya imitwe y’inyeshyamba nka CODECO na ADF

Ikibazo cy’umutekano muke muri aka gace si icya nonaha ,gusa bakunze kumvikana batabaza Leta nyamara bikomeza kuba iby’ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa