
Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubukika ya Demokarasi ya Congo.
Uruhande rwa leta, kugeza ku cyumweru nijoro rwari rugisaba igisirikare kurwana kuri uyu mujyi ngo ntufatwe, ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23.
Abatuye uyu mujyi bagiye batangaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga berekana abarwanyi ba M23 bagenzura imihanda y’ingenzi mu mujyi wa Goma nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru muri uyu mujyi.
Gallican Muheto umuturage ukora ubucuruzi hafi ya Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma yabwiye itangazamakuru ko abarwanyi ba M23 ari bo bagenzura agace atuyemo.
Mu butumwa bwanditse ati: "Ubu hari agahenge kuva mw’ijoro ryacyeye nubwo tucyumva amasasu hato na hato".
Ingabo za Uruguay ziri mu butumwa bwa MONUSCO zatangaje amashusho zivuga ko ari abarwanyi ba FARDC barimo gushyira intwaro hasi ku kigo cy’izi ngabo cya Rusayo mu nkengero za Goma.
Uyu mujyi – utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni - umaze iminsi itatu udafite amashanyarazi nk’ingaruka z’imirwano mu nkengero zawo, abawutuye benshi ubu ntibarimo kuva mu nzu zabo, nk’uko Robert Kito Muheshera yabibwiye BBC.
Mu butumwa yatwoherereje mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, yagize ati: "Turi mu nzu kuwa uyu munsi mu gitondo, n’ubu nta gupfa gusohoka kuko amasasu aracyavuga, arimo n’imbunda ziremereye cyane."
Mu itangazo rivuga ko bafashe Goma, umuvugizi wa M23/AFC Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba FARDC bari muri uyu mujyi basabwe "gushyikiriza intwaro zabo MONUSCO zikabikwa".
Iri tangazo rivuga ko "ibikorwa byose byo ku kiyaga" cya Kivu "bihagaritswe", kandi rihamagarira abaturage ituze.
BBC iracyagenzura mu buryo bwigenga niba M23 igenzura ikibuga cy’ingege, ikigo cya camp Katindo na ’Mont Goma’ hafi yacyo, hamwe n’umupaka w’ubutaka uhuza uyu mujyi n’uwa Gisenyi mu Rwanda, nk’ibice by’ingenzi by’umujyi wa Goma.
Mu ijoro ryacyeye, Perezida Felix Tshisekedi yakoranyije inama idasanzwe y’umutekano yigaga ku buryo ibintu byifashe muri Goma.
Ibi kandi byakurikiye inama y’akanama k’umutekano ku Isi ka ONU yateranye ejo i New York muri Amerika aho abayigize ahanini bamaganye ko u Rwanda rwohereje ingabo muri DRC gufasha umutwe wa M23. Abategetsi b’u Rwanda ruvuga ko Kinshasa ifasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.
Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba na wo watangaje ko Perezida w’u Rwanda n’uwa DR Congo bazahurira mu nama yihutirwa kuri aya makimbirane iteganyijwe ku wa kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *