skol

Umukecuru w’Umunya Ukraine yaciye ibintu kubera ukuntu yahanganye n’abasirikare b’Uburusiya bafite intwaro

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 February 2022

Umugore w’intwari w’umunya Ukraine,ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yahanganye n’abasirikare b’Abarusiya bari bitwaje imbunda nyinshi binjiye mu gihugu cye,ababwira ko ashaka kumenya icyo bakora mu gihugu cye.

Mu mashusho magufi yashyizwe hanze,uyu mugore yumvikanye abaza abasirikare ati: "muri bande?"baramusubiza bati "Turi mu myitozo hano.Nyura muri iyi nzira."

Amaze kumenya niba ari Abarusiya,yahise ababaza ati: "None se murakora iki hano?"

Bagerageje kumuturisha, umwe mu basirikare aramusubiza ati: "Ibiganiro byacu ntacyo byageraho."

N’umujinya mwinshi, uyu mugore yamusubije ati: "Mwaje gufata igihugu,muri aba fashiste! Niki muri gukora ku butaka bwacu n’izi mbunda zose?Mufate izi mbuto muzishyire mu mifuka yanyu, wenda byibuze ibihwagari bizamera igihe mwese muzaba muryamye hasi. "

Ibihwagari ni igihingwa cyiganza mu igihugu cya Ukraine.

Yavuze kandi ko abo basirikare "bavumwe",ko "baje hano batatumiwe" mu gihugu cyabo.

Amashusho y’uyu mugore wari urakaye ahanganye n’abo basirikare bombi yafatiwe mu mujyi wa Henichesk uri ku cyambu ku nyanja ya Azov, ku birometero 18 uvuye ku butaka bwa Crimea bwigaruriwe n’Uburusiya .

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yasingije uyu mugoreati: "Ubu butwari buratangaje! Urakoze! Turagushyigikiye!"

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble HAKORINGINGO Juvenal

    Ukraine mwihangane cane.Iyo ntambara murimwo siyano uhoraho Imana araje kubabohora,natwe Aho Turi tubagumiza mu gisabisho

    2 months ago
  • chat_bubble UWINEZA JEANETTE +250786001754

    UKRAINE MUHUMURE IMANA YATUREMYE IBONYE UWO IBATUMAHO MUGIHE MWARI MWIHEBYE NGO IBIHUGU BYOSE BIKOMEYE BYATINYE
    KUBATABARA.MWIBUKE KO NIBIZIMA NA BAMALAYIKA BATINYE GUTABARA ISI NIBWO HABONETSE YESU CHRISTO WE WENYINE WEMEYE IMIBABARO YOMWISI KUKO WE YAJE ABIZI NEZA KO AGOMBA NO GUPFA NDETSE AGAPFA ABABAJWE CYANE HAGERETSEHO NURWANGO RWINSHI CYANNEEEE KUMUCIRA MUMASO KUMUKUBITA IYICA RUBOZO KUMUBAMBA KUMUSHYINYAGURIRA NIBINDIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII
    NAMWE MUHUMURE MUGIYE KUBONA ABEMERA KUBATABARA CG IKAYIHAGARIKA KANDI UKRAINE NIMUTABARWA NTIMUZARAKARIRE ABANZE KUBATABARA KUKO IGIHE IBIZIMA NA BAMALAYIKA BATINYAGA GUTABARA ISI HAKABONEKA YESU CHRISO AKAZA KUDUTABARA(KUDUCUNGURA)

    NTIYIGEZE ARAKARIRA ABAMALAYIKA CG NGO ARAKARIRE IBIZIMA NTANUBWO IMANA YIGEZE IBARAKARIRA KUKO URUGAMBA RUBA RUKOMEYE HABA ARI HAGATI YO GUPFA NO GUKIRA .NTIMUZABARAKARIRE . MWAKIRE GUTABARWA MWIZINA RYA YESU CHRISTO

    2 months ago
  • chat_bubble UWINEZA JEANETTE +250786001754

    NUKUBASENGERA NUKUBAHAMAGARIRA IMANA NUMWANA WAYO WIKINEGE ARIWE YESU CHRISTO WASHOBOYE GUTABARA ISI
    MANA MANA YESU YESU MANA YATUREMYE YESU WADUPFIRIYE MANA MANA MANA YESU YESU MANA WATUREMYE TABARA UKRAINE
    NISI YOSE MURI RUSANGE TABARA ABO WAREMYE YOOOOOOOOOOOOOO BIRABABAJE KANDI TURABABAYE CYANNNEEEEEEEEE

    2 months ago

Inzindi nkuru

Sgt Robert Kabera wari ufunzwe na Uganda yarekuwe by’agateganyo

Polisi ya Uganda yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu...
18 May 2022 0

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0