skol

Umukunzi wa Neymar wari washimutanwe n’umwana we yagize icyo avuga

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Bruna Biancardi ukundana na Neymar yagize icyo atangaza nyuma yuko we n’umwana baherutse kwibaruka bari bashimuswe n’ibisambo byitwaje intwaro aho batuye São Paulo muri Brazil.

Mu ntangiriro z’U Kwakira nibwo uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse n’uyu mukunzi we bari mu byishimo bihambaye nyuma yuko bibarutse imfura hagati yabo ndetse banarekana amarangamutima yabo babinyujije ku mbugankoranyambaga.

Ejo bundi kuwa Kabiri nibwo ibisambo byitwaje intwaro byari byiyemeje kubabaza Neymar bishimuta umukunzi we ndetse n’umwana we.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyabyanditse ibi bisambo byateye inzu Bruna Biancardi abamo n’umwana we bise Mavie ndetse akanabanamo n’ababyeyi, bimena umuryango birinjira.

Kubw’amahirwe muri ayo masaha Bruna Biancardi n’umwana ntabwo bari bahari ahubwo hari ababyeyi b’uyu mukunzi wa Neymar gusa.

Ibi bisambo byahise bibaboha bishaka Bruna Biancardi n’umwana barababura bahita bafata umwanzuro wo kwiba amasaha ahenze ye ,ibikapu ndetse n’ibindi.

Abaturanyi bahise bahamagara Police iratabara ifata igisambo kimwe,kuri ubu iracyashakisha abandi 2 kugira ngo nabo batabwe muri yombi.

Nyuma y’uko ibi bibaye umukunzi wa Neymar abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye amarangamutima ashimira abamuhaye ubutumwa ndetse anavuga ko iperereza ryatangiye gukorwa.

Yagize ati " mwakoze kubutumwa bwose bwurukundo mwampaye ,Ndabamenyesha ko nta bw’umvikane bwabayeho bwo gutanga amafaranga hagati yacu n’ibisambo. kandi nzasobanura ingingo zimwe na zimwe ku byabaye ejo, bityo kugira ngo bikureho ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma.

"Iki kibazo cyamaze kugera mu maboko y’inzego zibishinzwe kandi ubutabera buzakorwa.Kugeza ubu, abashinzwe gukora iperereza basanze ’harabeyeho ubujura bw’inzu ndetse aba bajura bakaba baribanze mu gushaka ibintu by’agaciro.

"Ntabwo ari ibintu byoroshye kuri buri umwe by’umwihariko ku muryango utigeze utekerezako ubuzima bwabo bwajjya hanze muri ubu buryo".

Ibi byabaga mu gihe Neymar afite ikibazo cy’imvune kizatuma amara amezi 9 adakandagira mu kibuga nyuma yuko abazwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa