umukuru wa CIA asanga Putin ari kwangirikira mu ntambara yasoje muri Ukraine
Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023
Umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rw’Amerika (CIA) avuga ko intambara yo muri Ukraine irimo "kwangiza" ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin ku Burusiya.
Umukuru wa CIA William J Burns avuga ko kuba mu Burusiya hari ukutanyurwa n’iyi ntambara birimo guha amahirwe mashya CIA yo gukusanya amakuru y’ubutasi.
Uyu maneko mukuru w’Amerika yabivugiye mu Bwongereza ubwo yavugaga ijambo ngaruka mwaka mu kigo Ditchley Foundation.
Yavuze iryo jambo nyuma y’icyumweru habaye imyivumbagatanyo mu Burusiya iyobowe n’umukuru w’itsinda ry’abacanshuro b’Abarusiya rya Wagner, Yevgeny Prigozhin.
Burns yavuze ko buri muntu wese "yatangajwe" n’ibyabaye ku itariki ya 23-24 y’ukwezi gushize kwa Kamena (6), ubwo Prigozhin n’itsinda rye bakoraga "guhangana kwitwaje intwaro" n’ubutegetsi bw’i Moscow, bagafata inzira berekeza kuri uwo murwa mukuru w’Uburusiya.
Umukuru wa CIA yavuze ko ibikorwa bya Prigozhin byabaye "kwibutsa kugaragara kw’ukuntu intambara ya Putin yangije sosiyete ye bwite n’ubutegetsi bwe bwite".
Yongeyeho ko ingaruka itari iy’ibikorwa gusa bya Prigozhin ahubwo n’ingaruka y’ibyo yatangaje – birimo guhinyura impamvu n’ishyirwa mu bikorwa ry’igitero cy’Uburusiya – izamara igihe.
Muri iryo jambo yavuze yabanje kuritegura (asoma), Burns yagize ati: "Kutanyurwa n’intambara bizakomeza kumunga ubutegetsi bw’Uburusiya".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *