skol
fortebet

Umunya Tunisia wakekwagaho kugongesha abantu ikamyo mu Ubudage yishwe arashwe

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Anis Amri, umusore w’imyaka 24 ukomoka muri Tunisia, uherutse kwica abantu 12 agakomeretsa 49 ku gitero yagabye ku isoko riherereye mu Murwa mukuru w’u Budage, Berlin, yiciwe mu Butaliyani ashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Akimara kwivugana abo bantu ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo yari mu ikamyo, yahise aburirwa irengero maze inzego z’umutekano mu Budage zitangira kumushakisha.
Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwashyizeho igihembo cy’amadorali ibihumbi 104 ku muntu wese uzatanga (...)

Sponsored Ad

Anis Amri, umusore w’imyaka 24 ukomoka muri Tunisia, uherutse kwica abantu 12 agakomeretsa 49 ku gitero yagabye ku isoko riherereye mu Murwa mukuru w’u Budage, Berlin, yiciwe mu Butaliyani ashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Akimara kwivugana abo bantu ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo yari mu ikamyo, yahise aburirwa irengero maze inzego z’umutekano mu Budage zitangira kumushakisha.

Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwashyizeho igihembo cy’amadorali ibihumbi 104 ku muntu wese uzatanga amakuru yose azafasha mu guta muri yombi uyu musore.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Minisitiri w’umutekano mu Butaliyani, Marco Minetti yemeje ko Anis Amri yarasiwe na polisi mu Mujyi wa Milan ubwo yayairwanyaga ayirasaho amasasu, igihe yari imubajije indangamuntu ye.

Marco Minetti, yavuze ko nta gushidikanya ko uwo barashe ari Amri, bitewe n’uko urutoki rwe rwapimwe bagasanga ruhuje n’umwirondoro wari watanzwe kuri uyu musore.

Uru rugamba ruto rwabaye mu saha y’igitondo kuri uyu wa Gatanu, mu gace ka Sesto San Giovanni. Rwakomerekeyemo umupolisi umwe.

Ibinyamakutru byo mu Butaliyani byatangaje ko Amri yageze muri iki gihugu mu mujyi wa Turin azanywe na gariyamoshi yari iturutse mu Bufaransa, ari naho yavuye yerekeza mu Mujyi wa Milan ari naho yiciwe.

Iri zina n’isura by’uyu musore si bishya mu matwi n’amaso by’inzego z’umutekano muri iki gihugu, kuko uyu musore yafungiwe ubujura buvanze n’urugomo mu 2011. Ngo azwiho kandi kuba yararangwaga n’ibikorwa by’urugomo muri icyo gihe cyose yari afunzwe.

Nyuma yo kurekurwa ngo yasabwe n’ubuyobozi bw’u Butaliyani kuva mu gihugu, ari nabwo yajyaga mu Budage agasaba ubuhunzi, hari muri Mata uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa