skol
fortebet

Umunyamakuru Jamal Khashoggi uherutse kwicwa, yashyizwe mu dashyikirwa z’umwaka

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite, uherutse kwicirwa muri Turikiya, we yashyizwe mu ndashyikirwa z’uyumwaka we n’abandi banyamakuru bagenzi be bagiye bahigwa bukware

Sponsored Ad

Uru rutonde rukorwa na Times Magazine rukagaragaza umuntu wabaye indashyikirwa mu mwaka wose.

Usibye Khashoggi, ruriho n’umunyamakuru wo muri Philippine, Maria Ressa, uwo muri Wa Lone na Kyaw Soe Oo e bamaze umwaka bafungiye muri Myanmar.

Edward Felsenthal, Umwanditsi Mukuru wa Times, yavuze ko muri uyu mwaka habayeho ibintu byinshi bigamije kubangamira ukuri haba mu Burusiya, i Riyadh n’ahandi.

Yagize ati “Twahisemo gushyira imbere abandi bane n’itsinda rimwe biyemeje kugaragaza ukuri nyako batarebye ingaruka, duhereye kuri Jamal Khashoggi.”

Times ikora urutonde ngarukamwaka rw’abantu baranze umwaka Kuva mu 1927,

Arabie Saoudite iherutse gutangaza ko umunyamakuru Jamal Khashoggi, yaguye mu bushyamirane n’abayobozi mu nyubako y’uwari uhagarariye iki gihugu iri Istanbul muri Turikiya.

Khashoggi yaburiwe irengero tariki ya 2 Ukwakira nyuma yo kwinjira mu nyubako ikoreramo uhagarariye Arabie Saoudite ahagana saa saba n’iminota 15, agiye gusaba ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umunya-Turikiya Hatice Cengiz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa